Abaturage 15 b’abasivili bari mu Misa muri Kiliziya yo muri Diyoseze ya Dori mu majyaruguru ya Burkina Faso, kuri iki cyumweru, bahitanywe n’igitero cy’iterabwoba cyagabwe n’abo bikekwa ko ari intagondwa zishingiye ku idini rya Islam.
Ibinyamakuru bitandukanye birimo The African News na Al Jazeera, byatangaje ko iki gitero cyabaye kuri iki Cyumweru, ubwo abantu bitwaje intwaro barasaga urufaya rw’amasasu muri Kiliziya yo muri Diyoseze ya Dori, yari iteraniyemo abakirisitu bari baje gusenga, mu giturage cya Essakane.
Aka gace kabereyemo iki gitero, gakunze kugabwamo ibitero n’abantu bitwaje intwaro, ibyinshi biba binagamije kwica abakirisitu, ibindi bigamije gushimuta abayobozi b’abakirisitu.
Iki gitero kitarigambwa n’umutwe uwo ari wo wose, cyasize gikomerekeje abaturage babiri b’abasivili mu gihe abo cyahitanye ari 15.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10