Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko igitero cyagabwe n’Umutwe wa RED-Tabara, cyahitanye abantu icyenda (9) barimo abagore batandatu (6) n’umusirikare umwe, inongera gukomoza ku birego ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe, rutahwemye kubyamagana.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, nyuma y’amasaha macye uyu mutwe na wo wigambye iki gitero gishya.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa Leta muri Perezidansi y’u Burundi, Jerome Niyonzima, rivuga ko iki gitero cyagabwe kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare ahagana saa tatu n’igice z’ijoro.
Ni igitero cyabaye muri Lokarite ya Buringa muri Komini ya Gihanga mu Ntara ya Bubanza, cyaguyemo abantu icyenda nk’uko bikubiye muri iri tangazo.
Abantu icyenda bahise bagwa muri iki gitero, barimo abagore batandatu ndetse n’umusirikare umwe waje aje gutabara abaturage, mu gihe cyakomerekeyemo abantu batanu barimo abagore batatu.
Naho mu bikoresho byangirikiye muri iki gikoresho, harimo imodoka yatwitswe isanzwe ikoreshwa mu gutwara abitabye Imana, ndetse n’indi modoka na moto, ndetse n’ibiro by’Ishyaka CNDD-FDD muri iyi Lokarite ya Buringa.
Iri tangazo rya Perezidansi y’u Burundi, rigira riti “Guverinoma y’u Burundi ibabajwe kandi yamaganye bikomeye iki gikorwa cy’ubugome cyahitanye abaturage b’inzirakarengane.”
Rikomeza rivuga kandi ko Guverinoma y’iki Gihugu itishimiye imyitwarire y’u Rwanda, ishinja gufasha uyu mutwe wa RED-Tabara.
Ibi birego by’u Burundi bimaze iminsi bizamuwe, byamaganywe n’u Rwanda ruvuga ko ntaho ruhuriye n’umutwe uwo ari wo wose urwanya iki Gihugu, ndetse uyu mutwe na wo ukaba utarahwemye kuvuga ko nta bufasha na buto uhabwa n’u Rwanda.
Umutwe wa RED-Tabara wigambye iki gitero cyo kuri iki Cyumweru, wo watangaje ko wivuganye abasirikare batandatu b’u Burundi, ndetse ukanabohoza bimwe mu bikoresho byabo birimo intwaro.
RADIOTV10