Thursday, December 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ni igitekerezo cya Perezida Kagame- Amavu n’amavuko ya Radio10, imfura mu zigenga mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
28/02/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ni igitekerezo cya Perezida Kagame- Amavu n’amavuko ya Radio10, imfura mu zigenga mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Tariki 28 Gashyantare 2004, Radio 10 imfura mu maradiyo yigenga mu Rwanda, yatangiye kumvikana ku murongo wa FM. Uyu munsi imyaka 20 irashize iyi Radio ikorera Abanyarwanda inagira uruhare mu mpinduka zikomeje kubaho mu Gihugu. Menya amateka y’iyi Radio…

Kuri uyu wa 28 Gashyantare 2024, imyaka iruzuye mu Rwanda havutse Radio, ari yo Radio 10 ikaba ari na yo ya mbere yigenga yabayeho mu mateka y’itangazamakuru mu Rwanda.

Ni Radio yafunguwe na Eugene Nyagahane wanashinze Tele 10 Group, yo yakoraga ubwo havukaga Radio 10, akaba umuyobozi w’iyi Sosiyete, wagarutse ku mateka n’amavu n’amavuko y’iyi Radio.

Eugene Nyagahene yavuze ko ivuka ry’iyi Radio rifitanye isano n’amateka y’u Rwanda kuko kuva mu 1994 kugeza muri uwo mwaka wa 2004, “nta radio yigenga n’imwe yabagaho.”

Kuva muri uwo mwaka wa 2004 ubwo Radio 10 yashingwaga, yagize uruhare runini mu mpinduka z’imibereho y’Abaturarwanda, binyuze mu biganiro itanga byubaka, birimo n’ibigaragaza ibikwiye guhinduka, ndetse ikaba yaranatanze umusanzu mu gutanga akazi.

Eugene Nyagahene avuga ko igitekerezo cy’ivuka ry’iyi Radio atari icye. Ati “Burya ubwenge burarahurwa. Nagize amahirwe yo kuba ‘in the right place in the right time’ [kuba ahantu ha nyaho kandi mu gihe cya nyacyo].

Twari mu nama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, ni we watanze icyo gitekerezo, abisaba abantu bari bicaye aho, ati ‘ariko nta kuntu twashaka Radio zigenga zigatangira?’ ni bwo arebye aho nari nicaye ati ‘wowe uri mu itangazamakuru’ [icyo gihe Tele 10 yabagaho] ati ‘wadukoreye radio yigenga’, ndamubwira nti ‘nyakubahwa niba mubinyemereye, icyo ni ikintu gito cyane, mu mezi abiri iyo radio izaba ikora.”

Iyo nama yabaye tariki 05 Mutarama 2004, ku buryo nyuma y’ukwezi n’igice, iki gitekerezo cyari cyamaze gushyirwa mu bikorwa. Eugene Nyagahene ati “Nyuma y’iminsi 56, Radio 10 yari yatangiye kuri 28 z’ukwa kabiri.”

Eugene Nyagahene avuga ko guhabwa inshingano na Perezida wa Repubulika, byamuhaye umukoro wo kugira ngo ashyire mu bikorwa isezerano na we yari yamuhaye.

Ati “Ntabwo nasinziriye sinicaye sinarambitse, Isi yose narayirutse kuko ntabwo ari akazi nari menyereye kuko si ndi umufundi, si ndi umunyamakuru, njye ndi umushoramari, ndi umunyabukungu wabyize, ariko iyo Umukuru w’Igihugu aguhaye inshingano nk’izo ntabwo urambika.”

Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group avuga ko mu gushaka izina ry’iyi Radio, habanje gutangwa ibitekerezo by’amazina menshi, ariko bakaza kwemeza Radio 10, izina rifitanye isano n’ubundi na Sosiyete ya Tele 10 yari iriho icyo gihe.

Avuga ko ubwo iyi Radio yavukaga, mu Rwanda hari hanakenewe uburyo bwo gususurutsa abantu, ku buryo yatangiranye imyidagaduro myinshi, ku buryo igitangira yasusurukije abantu bigaragara ko bari babikeneye.

Ubuyobozi bwa RADIOTV10 kandi bwizeje Abaturarwanda n’abakurikira ibiganiro by’iki gitangazamakuru, ko nk’uko busanzwe bukora ibishoboka kugira ngo ibitambuka muri iki gitangazamakuru bize bifite ireme kandi byuje ubutumwa bw’ingenzi, buzakomeza kurushaho kubikora.

Mu biteganyijwe gukorwa, harimo kwagura imirongo ya Radio 10 kugira ngo irusheho kumvikana neza kandi mu bice byose by’Igihugu, bityo n’aho bavuka ko bagifite imbogamizi zo kuyumva, ubu bigiye gukemuka.

Umuyobozi Mukuru wa Tele 10 Group, Eugene Nyagahene yagarutse ku mavu n’amavuko ya Radio 10

Yabitangaje mu kiganiro ari kumwe n’Umuyobozi wa Tele 10, Augustin Muhirwa

Eugene Nyagahene na Augustin Muhirwa bakase umutsima wo kwishimira imyaka 20 ya Radio 10

Umuyobozi wa Tela 10 Group uyu munsi yitabiriye ikiganiro kimwe gitambuka kuri Radio 10

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Hamenyekanye Ibihugu bizakina iya gicuti n’Amavubi nyuma yo guha ibyishimo Abanyarwanda bari banyotewe

Next Post

Mali: Impanuka ikanganye ya Bisi yaguyemo umubare munini w’abari bayirimo

Related Posts

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

by radiotv10
04/12/2025
0

Bamwe mu batujwe mu mudugudu uherereye mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bamaze imyaka itanu batarahabwa...

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
03/12/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; na we yageze i Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, yitabiriye isinywa ry'amasezerano...

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

by radiotv10
03/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko mbere yuko akorana na General (Rtd) James Kabarebe hari byinshi byiza...

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

Amakuru mashya: Abapolisi b’u Rwanda 74 barimo babiri bo ku rwego rwo hejuru bashyizwe mu kiruhuko

by radiotv10
03/12/2025
0

Abapolisi 74 ba Polisi y'u Rwanda barimo babiri bafite ipeti rya ACP, nka ACP Sam Rumanzi na ACP Francis Muheto...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro mu bice bimwe byo muri Kigali mu gihe cy’amasaha atatu

by radiotv10
03/12/2025
0

Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), yatangaje ko mu bice bimwe by'Imirenge ya Kacyiru na Kinyinya mu Karere ka Gasabo,...

IZIHERUKA

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza
IMIBEREHO MYIZA

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

by radiotv10
04/12/2025
0

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

03/12/2025
Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

03/12/2025
Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

Kurasana hagati y’igisirikare cya Congo n’icya Uganda kwasize uruhande rumwe rupfushije abasirikare bamwe

03/12/2025
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame na we yageze muri America gusinya amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo

03/12/2025
Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

Min.Nduhungirehe yavuze ibyo yamenye kuri Gen.(Rtd) Kabarebe atari amuziho mbere yuko bakorana

03/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mali: Impanuka ikanganye ya Bisi yaguyemo umubare munini w’abari bayirimo

Mali: Impanuka ikanganye ya Bisi yaguyemo umubare munini w’abari bayirimo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bahawe inzu nziza ariko ngo hari icyo basaba cyatuma bazigiriramo imibereho myiza

ADEPR yashyize hanze umucyo ku byavugwaga ko yanze gusezeranya umuririmbyi Vestine

Umuhanzi Yampano umaze iminsi agarukwaho biravugwa ko atari kubarizwa mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.