Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

U Rwanda na Congo bongeye kwicara ku meza amwe y’ibiganiro

radiotv10by radiotv10
22/03/2024
in Uncategorized
0
U Rwanda na Congo bongeye kwicara ku meza amwe y’ibiganiro
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zongeye guhurira mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola, byitabiriwe n’intumwa ziyobowe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’Ibihugu byombi.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Werurwe 2024 nk’uko tubikesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola, mu butumwa yatangaje kuri uyu wa Gatanu.

Ubutumwa bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X rw’iyi Minisiteri, buvuga ko “Intumwa zo ku rwego rwo hejuru ziturutse muri Repubulika y’u Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zahuye ejo ku wa Kane tariki 21 Werurwe 2024 i Luanda, mu rwego rw’ubuhuza rwa Repubulika ya Angola, hagamijwe gusesengura ikibazo cy’umutekano n’amahoro mu burarazuba bwa DRC.”

Intumwa z’u Rwanda zitabiriye ibi biganiro, zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruka, mu gihe ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zari ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Angola, ntiyatangaje imyanzuro yafatiwe muri ibi biganiro, bibaye nyuma y’uko Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na RDC, bagiriye uruzinduko muri Angola, bakagirana ibiganiro na Perezida w’iki Gihugu, João Manuel Gonçalves Lourenço wahawe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, inshingano z’ubuhuza hagati y’ibi Bihugu byombi.

Tariki 11 Werurwe 2024, Perezida Paul Kagame yari yagiriye uruzinduko muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we João Lourenço, akamwemerera ko yazahura na Felix Tshisekedi na we wari umaze ibyumweru bibiri agiranye ibiganiro na Perezida wa Angola na we akamwemerera kandi akanifuza ko yazahura na mugenzi we w’u Rwanda bakagirana ibiganiro.

Mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, ubwo Perezida Felix Tshisekedi yagiriraga urugendo muri Angola, yari yagejeje kuri João Lourenço, ko yifuza kuzahura na Perezida Kagame, umutwe wa M23 wabanje guhagarika imirwano ndetse ukerecyeza aho wasabwe kujya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Biruta ni we wari uyobozi intumwa z’u Rwanda
Na mugenzi we wa DRC, Christophe Lutundula
Ni ibiganiro byayobowe n’umuhuza, Guverinoma ya Angola

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + eighteen =

Previous Post

Rwanda: Uko ikofi yabaye intandaro y’urupfu rw’abasore babiri bavukana

Next Post

Haiti: Inzego z’umutekano zatinye gukandagira ahigabijwe n’abitwaje intwaro

Related Posts

Behind Every Success, There’s a Woman

Behind Every Success, There’s a Woman

by radiotv10
02/12/2025
0

In every great achievement, every celebrated milestone, and every story of resilience, there is often someone whose name is rarely...

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

by radiotv10
19/11/2025
0

Mu Kagari ka Mpare mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye umurambo w’umugabo w’imyaka 25 umanitse mu giti,...

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya Bugesera FC yahakanye amakuru yavugaga ko igiye gukina na Al Hilal, mu gihe iyi kipe yo yari yamaze...

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

IZIHERUKA

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC
AMAHANGA

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Haiti: Inzego z’umutekano zatinye gukandagira ahigabijwe n’abitwaje intwaro

Haiti: Inzego z’umutekano zatinye gukandagira ahigabijwe n'abitwaje intwaro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.