Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho ku gitero kidasanzwe cy’iterabwoba cyakangaranyije benshi mu Burusiya

radiotv10by radiotv10
23/03/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho ku gitero kidasanzwe cy’iterabwoba cyakangaranyije benshi mu Burusiya
Share on FacebookShare on Twitter

Kugeza ubu harabarwa abantu 60 baburiye ubuzima mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe ahaberaga igitaramo i Moscow mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, aho Umutwe w’Iterabwoba wa ISIL wamaze kukigamba.

Ni igitero cyagabwe ahazwi nka Crocus City Hall, ubwo abantu bitwaje intwaro biraraga mu bitabiriye igitaramo, bakabamishamo amasasu, bakanatera ibiturika.

Abantu batanu bari biyoberanyije bambaye imyambaro ibahishe amasura, ni bo bagabye iki gitero cy’iterabwoba, binjiye muri sale yari yuzuyemo abantu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, bari baje mu gitaramo cy’injyana ya Rock.

Urwego rw’iperereza mu Burusiya, rwatangaje ko kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu 60 bitabye Imana, ndetse inzego zishinzwe ubuzima muri iki Gihugu zikaba zatangaje ko abakomeretse ari 145 barimo 60 bakomeretse bikabije.

Mu butumwa bwatambutse ku muyoboro wa Telegram, Umutwe wa ISIL, wigambye ko ari wo wagabye iki gitero, ndetse ko izi ntagondwa zakigabye zabashije gucika.

Kuri uyu wa Gatandatu, Umuvugizi wa Komisiyo y’Iperereza mu Burusiya, yavuze ko hakiri kare kugira byinshi bitangazwa kuri iki gitero no ku gushakisha abakigabye.

Iki cyumba kigari cyari giteraniyemo abari baje muri iki gitaramo, gisanzwe ari kimwe mu bikomeye i Moscow kuko kibasha kwakira abantu 6 200.

Umucuranzi witwa Alexei wari muri iki gitaramo wari wicaye ku rubyiniro, aganira na AFP, yavuze ko yagiye kumva “numva urusakuru rwinshi.”

Yakomeje agira ati “Nahise mbona ko ari urufaya rw’amasasu mpita nkeka ko ari ibintu bibi cyane, ko ari igitero cy’iterabwoba.”

Yavuze ko ubwo abantu babyiganaga bashaka gusohoka, ari bwo “hahise haraswa amasasu menshi cyane.” Ari na ko abantu bavuzaga induru nyinshi.

Abayobozi mu Burusiya batangaza ko nyuma y’iki gitero cyagabwe kuri wa Gatanu, hahise hakazwa ingamba ku Bibuga by’Indege, mu nzira za gari ya moshi ndetse n’iza Metro kugira ngo hashakishwe abagabye iki gitero.

Ni mu gihe kandi ibitaramo ndetse n’ibindi bikorwa byose bihuza abantu benshi byari biteganyijwe i Moscow muri izi mpera z’icyumweru, byahise bihagarikrwa.

Sergei Sobyanin uyobora Umujyi wa Moscow yatangaje ko iki gitero ari “amahano akomeye”  nk’uko byanatangajwe na Perezida Vladimir Putin ukomeje gukurikiranira hafi ibyacyo.

Igitero gikanganye nk’iki cyaherukaga kuba mu Burusiya muri 2004 cyagabwe ku ishuri rya Beslan cyaguyemo abantu barenga 330.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − fourteen =

Previous Post

Hatangajwe impamvu Urwego rukomeye ku Isi rwahaye u Rwanda Miliyari 200Frw n’icyo azakoreshwa

Next Post

Hatangajwe umwaka wagaragayemo ubushyuhe bwinshi n’uko muri 2024 bizamera

Related Posts

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

by radiotv10
15/09/2025
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, abajijwe ubutumwa yagenera Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former president of the Democratic Republic of Congo, delivered a message to the Congolese people, stating...

IZIHERUKA

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo
MU RWANDA

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe umwaka wagaragayemo ubushyuhe bwinshi n’uko muri 2024 bizamera

Hatangajwe umwaka wagaragayemo ubushyuhe bwinshi n’uko muri 2024 bizamera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.