Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Israel, Isaac Herzog; uwa Congo-Brazzaville, Denis Sassou Nguesso; na Nicolas Sarkozy wigeze kuyobora u Bufaransa, bari mu banyacyubahiro baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu muhango wo gutangiza Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu butumwa bwatangajwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, buvuga ko “Perezida Kagame yahuye na Perezida Isaac Herzog wa Israel, Perezida Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo na Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa.”
Aba banyacyubahiro ni bamwe mu baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu muhango wo gutangiza Icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabaye kuri iki Cyumweru tariki 07 Mata 2024.
Bakiriwe na Perezida Paul Kagame nyuma yo kwakira abandi bagenzi babo bo bari baraye Kigali, barimo Perezida wa Czech,
Petr Pavel wageze mu Rwanda ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Hari kandi Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali wageze mu Rwanda ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, wanasuye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo ishuri rikuru ryigisha amasomo y’ubuhinzi n’ubworozi bidahungabanya ibidukikije riherereye mu Karere ka Bugesera.
Mu bandi banyacyubahiro bari mu Rwanda baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu gutangiza icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa.
Hari na Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Perezida wa Madagascar, Andry Nirina Rajoelina; Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan.
Mu bandi banyacyubahiro baje mu Rwanda, harimo Bill Clinton wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America waje ayoboye intumwa zahagarariye Perezida Joe Biden muri uyu muhango.
RADIOTV10