Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Icyo Gatulika ivuga ku bidakwiye byakorewe Karidinali ukomeye muri Kiliziya ku Isi

radiotv10by radiotv10
15/04/2024
in AMAHANGA
0
DRCongo: Icyo Gatulika ivuga ku bidakwiye byakorewe Karidinali ukomeye muri Kiliziya ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Karidinali Fridolin Ambongo, Arikiyepisikopi wa Arikidiyoseze ya Kiliziya Gatulika ya Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri no mu bajyanama bacye ba Papa Francis, yangiwe gukoresha inzira y’abanyacyubahiro ku Kibuga cy’Indege cya N’Djili, bifatwa nk’agasuzuguro gakomeye.

Ibi byabaye kuri Karidinali Fridolin Ambongo ufatwa nk’uyoboye Kiliziya Gatulika muri Congo, kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2024 ubwo yari avuye i Roma mu Butaliyani.

Itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi Bukuru bwa Arikidiyoseze ya Kinshasa, nyuma y’uko ibi bibaye, bwavuze ko bwamaganyane “uku guteshwa agaciro” byakorewe Umujyanama wa Papa mu guhabwa serivisi zo ku kibuga cy’Indege cya Kinshasa.

Padiri Clet-Clay Mamvemba, Umunyamabanga wa Shanseliye ya Arikidiyoseze ya Kinshasa, yavuze ko ibi byakorewe Karidinali mu maso y’abantu benshi, batanashoboye kwihanganira ako gasuzuguro kakorewe uyu munyacyubahiro muri Kiliziya Gatulika.

Uyu mukaridinali asanzwe ari umwe mu bakomeye muri Kiliziya Gatulika ku Isi, dore ko ari umwe mu Bakaridinari icyenda (9) bafite inshingano zo kugira inama Papa mu mavugurura ya Kiliziya.

Ubusanzwe kandi ibi byatumye Karidinali Fridolin Ambongo ahabwa Pasiporo y’Abadipolomate ituma yakirwa ku Bibuga by’indege mu buryo bwihariye, nko kunyura mu nzira z’abanyacyubahiro.

Karidinali yakunze kunenga ibikorwa n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse anagira icyo avuga ku bikorwa by’umutekano mucye bimaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu, aho yavuze ko imikorere mibi y’ubutegetsi ari yo ituma hari abinjira mu mitwe nk’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ribarizwamo n’umutwe wa M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 6 =

Previous Post

Muhanga: Uko byagenze ngo Umupolisi arase ukekwaho ubujura agahita apfa

Next Post

Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda gishobora kurara kibonye nyiracyo

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda gishobora kurara kibonye nyiracyo

Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda gishobora kurara kibonye nyiracyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.