Umukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati, Ally Niyonzima uheruka gutandukana na Azam FC yo muri Tanzania, yamaze kubona ikipe nshya ya Jeddah FC yo muri Saudi Arabia.
Muri Nyakanga nibwo Ally Niyonzima wari usigaje umwaka w’amasezerano muri Azam FC yatandukanye na Azam FC yari yasinyiye imyaka 2 muri Kanama 2020.
Nyuma yo gutandukana n’iyi kipe akaba mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Nzeri yarasinyiye ikipe Jeddah FC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Saudi Arabia.
Mu gihe gito ayimazemo akaba ari umwe mu bakinnyi iyi kipe yifashisha mu mikino yayo, ntajya apfa kubura muri 11 babanza mu kibuga.
Nyuma y’umunsi wa gatanu w’iyi shampiyona, Jeddah FC ya Ally Niyonzima iri ku mwanya wa 9 n’amanota 7, urutonde ruyobowe na Al Adalah ifite amanota 13.