Umutwe wa M23 wafashe utundi duce turimo aka Rubaya muri Teritwari ya Masisi kaza ku isonga ku Isi mu kuba gakungahaye ku mabuye y’agaciro ya Coltan, wagaragaje intwaro zigezweho wambuye uruhande bahanganye.
Uyu mutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’abarimo Ingabo za SADC n’iz’u Burundi ndetse n’umutwe wa FDLR.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gicurasi 2024, M23 yemeje ko yafashe aka gace ka Rubaya kari mu duce twa mbere ku Isi dukungahaye ku mabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Coltan, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi yayo mu bya Gisirikare, Lt Col Willy Ngoma.
Lt Col Willy Ngoma yavuze ko bafashe aka gace kubera amarorerwa yariho agakorerwamo n’uruhande bahanganye, avuga ko “bishimiye guhagarika Jenoside muri Rubaya”, icyakora avuga ko batagamije gucukura amabuye y’agaciro nk’uko hari abari batangiye kubikeka.
Uyu mutwe wa M23 kandi wagaragaje ko wafashe utundi duce turimo nk’uko byatangajwe n’Urubuga Secret de RDC rukunze gutangaza amakuru y’uru rugamba, mu butumwa rwatanze bugira buti “Nyuma ya Rubaya, Mululu na Runigi werecyeza Kanyenzuki, Intare za Sarambwe zabashije guhashya uruhande rwa FDLR, MaïMaï, Imbonerakure, Ingabo z’u Burundi na FARDC mu gace ka Ngungu.”
Umutwe wa M23 kandi wagaragaje intwaro wambuye uruhande bahanganye, zirimo imbunda zigezweho zikiri nshya, bivugwa ko ari iziherutse guhabwa uru ruhande rwa FARDC.
RADIOTV10