Perezida Paul Kagame avuga ko nubwo u Rwanda rwashoboye kwikura mu bihe bigoye bya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse rukomeje kwiyubaka no guharanira ko ibyabaye bitazongera, ariko amahanga agaragaza ko yo nta somo yabikuyemo.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 02 Gicurasi 2024, mu kiganiro yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga mu nama izwi nka ‘Global Citizen’ yiga ku ngamba zo guhangana n’ubukene.
Yavuze ko u Rwanda rutaheranywe n’amateka mabi yarubayemo, kuko nyuma y’uko hahagaritswe Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ubuyobozi bwarwo bwashyize imbere kubaka Igihugu.
Yavuze ko ibikomere bya Jenoside bitarakira, ariko ko kwiyubaka no kubaka Igihugu biri mu nzira nziza, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bakomeje guherekeza u Rwanda mu rugendo rw’imyaka 30.
Icyakora hari ibihugu by’amahanga bitigeze bikura isomo ku mateka y’u Rwanda, gusa ngo iki Gihugu gifite inshingano zo gukumira ko aya mateka yisubiramo.
Yagize ati “Kugeza uyu munsi abakoze Jenosode n’ababashyigikiye bakomeje kugerageza kuyisubiramo. Imbuga nkoranyambaga zituma birushaho kuba bibi cyane. Dukomeje kubona ubuhezanguni mu bice bitandukanye by’isi, ariko Ibihugu bikomeye ku Isi ntacyo bibikoraho, ahubwo bakomeje kwigisha amasomo y’uburenganzira bwa muntu n’ibindi. Ibyatubayeho bishobora kuba n’ahandi, tugomba gushikama ku nshingano zacu zo gushyira mu ngiro imvugo ya ntibizorera ukundi.”
Mu kudaheranwa n’aya mateka; u Rwanda rwahisemo kubaka inzego zishyize imbere politike ifasha Igihugu kwibeshaho, ndetse hari intambwe imaze kugerwaho ku buryo yizeye neza ko itazigera isubira inyuma.
Ati “Twahisemo kuba umwe tugashyira imbere inyungu z’abaturage. Ubumwe ni igishoro gikomeye twakoze, twubatse inzego zikomeye zita ku baturage bacu. Kuri twe; kwigira ni ishingiro ryo kuzamura imibereho y’abaturage no kubaha serivisi nziza. Nta muntu numwe ufite inshingano zo kudutunga, tugomba gushaka ibyacu, ndetse tugakora cyane. Ibyo ni byo byatumye ubufatanye bwacu butanga umusaruro kuri twe n’abo dufatanya.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rukomeje gushora imari mu bikorwa remezo by’inzego zitandukanye, bikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho y’abaturage.
David NZABONIMPA
RADIOTV10