Polisi y’u Rwanda yafashe abakinnyi barindwi b’umupira w’amaguru basanzwe bakina muri imwe mu makipe yo mu Rwanda, ubwo bari bahinduye akabari mu rugo kuko basanze biteretse inzoga z’amoko atandukanye.
Ni abakinnyi ba bafashwe na Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu aho iriya kipe isanzwe ibarizwa, bakaba bari barenze ku abwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko amasaha yo guhagarika ingendo yari yarangiye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bakinnyi barajwe muri stade ku Cyumweru, bakanacibwa amande.
Ati “Bari barindwi, bafatiwe muri Rubavu bahinduye urugo akabari. Ibyo byose byabaye nyuma y’amasaha yemewe y’ingendo cyangwa y’uko ibikorwa bifungiwe bigomba kuba byafunze.”
Yakomeje agira ati “Baraye muri stade, banacibwa amande nk’uko n’abandi bose bibagendekera.”
Aba bakinnyi bose uko ari barindwi bafatiwe mu rugo rwa Mukeshimana Marie Chantal saa Yine n’igice z’ijoro.
Mu Karere ka Rubavu, ibikorwa bimwe by’ubucuruzi bisabwa kuba byafunze saa Mbili mu gihe abantu bagomba kuba bageze mu ngo zabo guhera saa Tatu z’ijoro.
Etincelles FC ni imwe mu makipe akomeje kwitegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere izatangira ku wa 30 Ukwakira 2021. Ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, yari yakinnye umukino wa gicuti, inganya na APR FC ubusa ku busa.