Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwasubije abagereranya kurwoherezamo abimukira nk’igihano

radiotv10by radiotv10
06/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwasubije abagereranya kurwoherezamo abimukira nk’igihano
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibivugwa ko kohereza abimukira mu Rwanda bavuye mu Bwongereza, bigamije guca intege abajya muri kiriya Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, atari ukuri, kuko kuba mu Rwanda atari igihano.

Ni nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza yemeje amasezerano ya Guverinoma y’iki Gihugu n’iy’u Rwanda, yo kohereza abimukira binjye muri iki Gihugu cy’i Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kugeza ubu habarwa abimukira ibihumbi 52 barebwa n’iyi gahunda kuva yashyirwaho umukono mu mwaka wa 2023 nk’uko bitangazwa na Guverinoma y’u Bwongereza.

Mu minsi ishize, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Bwongereza, yagaragaje amashusho ya Polisi y’iki Gihugu iri gufata umwe mu barebwa n’iyi gahunda, ijya kumufungira aho azakurwa ajyanwa ku ndege izamwerecyeza mu Rwanda we na bagenzi be.

Bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’u Bwongereza, bakunze kuvuga ko iyi gahunda yo kohereza mu Rwanda abajya muri kiriya Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, igamije guca intege aba bantu.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo; mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko kohereza abimukira mu Rwanda, bitagomba gufatwa nk’amaburakindi.

Yagize ati “Kuba mu Rwanda si igihano. Ni igihugu cyiza, gifite ibyiza birimo n’ikirere.”

Yolande Makolo kandi atangaje ibi nyuma y’iminsi micye u Rwanda rwakiriye umwimukira wa mbere waturutse ku Mugabane w’u Burayi, wavuye mu Bwongereza, usanzwe akomoka muri Afurika, wahisemo koherezwa mu Rwanda ku bushake bwe nyuma y’uko ibyangombwa bye birangiye.

Yolande Makolo yavuze ko hatakwemezwa umubare nyirizina w’abimukira u Rwanda ruzakira muri abo ibihumbi 52 barebwa n’iyi gahunda, gusa avuga ko babarirwa mu bihumbi.

Ati “Ntabwo nakwemeza ibihumbi bazakirwa mu mwaka wa mbere cyangwa mu mwaka wa kabiri.”

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko umubare w’abimukira u Rwanda rushobora kuzakira, uzagenwa n’ibi gukorwaho ubu, ariko ko rwiteguye kwakira aba mbere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 8 =

Previous Post

Umubano w’u Rwanda na Uganda wongeye kuganirwaho hanagaragazwa uko uhagaze

Next Post

Ibyitezwe ku matora y’Igihugu kimaze imyaka 3 gipfushije Perezida waguye ku rugamba

Related Posts

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi...

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

by radiotv10
26/07/2025
0

Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza hari gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ ikomeje gufasha abaturage mu kwikemurira amakimbirane yo mu...

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo...

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu...

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

“Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe…” Ni bumwe mu butumwa Perezida Paul Kagame yavugiye i Kayonza ubwo yari mu bikorwa byo...

IZIHERUKA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’
MU RWANDA

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyitezwe ku matora y’Igihugu kimaze imyaka 3 gipfushije Perezida waguye ku rugamba

Ibyitezwe ku matora y’Igihugu kimaze imyaka 3 gipfushije Perezida waguye ku rugamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.