Wednesday, April 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Minisiteri y’ibidukikije iributsa aborozi b’inka ko hari ibyo bazigaburira birangira byanduje ikirere

radiotv10by radiotv10
13/10/2021
in MU RWANDA
0
Minisiteri y’ibidukikije iributsa aborozi b’inka ko hari ibyo bazigaburira birangira byanduje ikirere
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’ibidukikije iravuga ko ihangayikishijwe n’aborozi bagaburira inka ubwabtsi butuma zisohora ibyuka byangiza ikirere.

Aborozi bavuga ko ayo makuru ari mashya mu matwi yabo, icyakora  ngo bafashijwe kubimenya no kubona ubwiza budateza ikibazo, ngo babyubahiriza.

Abashinzwe kurengera ibidukikije  bavuga ko mu bibahangayikishije mu guhangana n’iyangirika ry’ikirere, ngo harimo n’ibyuka bigihumanya birimo na Gas methane inka zisohora mu gihe zuza.

Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi cyo kivuga ko intandaro y’iki kibazo ari ubwoko bw’ubwatsi aborozi bagaburira inka, maze bigatuma mu gihe yuza isohora uwo mwuka wangiza ikirere .

Mu gice cy’intara y’uburasirazuba cyane mu turerere twa Nyagatare,Gatsibo na  Kayonza niho hagaragara umubare munini w’inka kandi ubworozi bwabo ahanini bukorerwa mu nzuri, kandi harimo ubwoko bunyuranye bw’ubwatsi inka zikaburisha zidatoranya.

Bamwe mu borozi twaganiriye  bavuga ko usibye kurazwa ishinga no gushaka ubwo bazi ko ari bwiza mu rwego rw’umusaruro n’ubuzima bw’inka,  ngo ibyo by’ubwangiza ikirere n’ubutacyangiza ntabyo bazi.

Sebudandi Steven utuye mu murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, agaruka kuri iyi ngingo agira ati “ Aha hari ubwoko bunyuranye bw’ubwatsi bwa kimeza nk’umutsina, umukenke, ivubwe n’ubundi. Ubwatsi bubi tuzi ni Umutsina kuko bukura amenyo inka kandi ntibunatange umusaruro, ibyo rero byo kwangiza ibidukikije ntabwo tubizi .”

Naho Rutagarama Apolo  utuye mu karere ka Gatsibo we yagize Ati” Ubwatsi bwiza nzi ni Ivubwe, Kikuyu Grass n’umukenke cyangwa  se umucaca. Ubu ndikubashakisha ngo mbutere mu rwuri rwange kuko butanga umukamo mwiza, ariko ibyo kwangiza ikirere byo nibwo nabyumva.”

Mupenzi Mutimura umuyobozi ushinzwe imirire y’amatungo yuza muri RAB, avuga ko ubwo bwoko aborozi  bafite mu nzuri ngo ubwinshi muri bwo ari ububi, ariko ngo hari gahunda yo gsobanurira abo borozi bagafashwa no kubona ubwo bwiza butaboneka ku bwinshi.

Ati “ Dushishikariza aborozi kugaburira inka ubwatsi butuma igogora rigenda neza, ubwo bwatsi ni nk’ivubwe ibyitwa Brachiaria mu ndimi z’amahanga, iyo inka iburiye igogora ntirigora kandi no mu gihe yuza bituma nta byuka birimo gase methane bisohoka. Ikindi tubasaba kuzigaburira ibinyamisogwe nabyo biba byiza mu gihe inka yabirishije.

Mupenzi yongeyeho ko hari gahunda yo gufasha aborozi kubona imbuto y’ubwo bwatsi. Ati “  Ni gahunda n’ubundi twatangiye aho dushaka ko nk’uko izindi mbuto z’ibihingwa zituburwa ,no ku bwatsi naho twatangiye gutubura imbuto yabwo dufatanyije na ba Rwiyemezamirimo ,nabo kugirango bajye babugeza ku borozi . “

U Rwanda ruvuga muri gase methane yoherezwa mu kirere, 24% byayo ari iba ituruka ku nka kubera ubwatsi ziba zariye ,ngo  byose ingaruka bigira ni ugutuma  habaho ubushyuhe ,izuba cyangwa imvura nyinshi ,utaretse n’indwara z’ibyorezo, umuntu ahanini akaba ari we bibera umuzigo.

U Rwanda ruvuga kandi ko muri 2030 nibura ibi byuka rwohereza ruzaba rumaze kubigabanura ku kigero cya 38%, binyuze mu nzira zirimo no gutera ubwatsi inka izajya irisha ntisohore gase methane nyinshi, gusa ariko icyakoma mu nkokora iyi ntego ni uko imbuto y’ubu bwatsi igoye aborozi kuyibona.

Inkuru ya Eugenie Nyiransabimana/Radio&Tv10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + 4 =

Previous Post

Ngoma: Etoile de l’Est yagarutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka 24

Next Post

Davis D yasohoye indirimbo shya yise  ”Eva” igaragaramo umukobwa wo muri Colombia

Related Posts

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

by radiotv10
08/04/2026
0

The United States of America which had previously resisted using the officially recognized term “Genocide against the Tutsi,” has now...

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

by radiotv10
08/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, ruraburira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko abishyuza amafaranga menshi ku biciro biherutse gutangazwa, babihanirwa....

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

by radiotv10
08/04/2026
0

Tariki 08 Mata 1994 wari umunsi wa Kabiri Abatutsi batangiye kwicwa nyuma y’uko Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi itanze amabwiriza...

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
08/04/2026
0

Mu Bubiligi, mu murwa mukuru i Brussels muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi mu...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Davis D yasohoye indirimbo shya yise  ”Eva” igaragaramo umukobwa wo muri Colombia

Davis D yasohoye indirimbo shya yise  ''Eva'' igaragaramo umukobwa wo muri Colombia

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.