Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yakiriye ku meza abitabiriye Inama ‘Africa CEO Forum’ barimo Abaperezida batatu (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
17/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yakiriye ku meza abitabiriye Inama ‘Africa CEO Forum’ barimo Abaperezida batatu (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yakiriye ku meza abitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo by’Abikorera (Africa CEO Forum), barimo Perezida wa Kenya, uwa Mozambique, n’uwa Djibouti.

Ni umusangiro wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, ku munsi wa kabiri w’iyi Nama iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha amakuru y’iki gikorwa Perezida Kagame yakiriyemo Abayobozi Bakuru bitabiriye iyi Nama, bitangaza ko “Perezida Kagame yakiriye ku meza ku ifunguro ry’amanywa, Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, ndetse n’abandi bitabiriye Africa CEO Forum iri kubera i Kigali.”

Perezidansi y’u Rwanda ikomeza igira iti “Uyu musangiro w’ifunguro ry’amanywa witabiriwe na Perezida William Ruto wa Kenya, Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique, Perezida Ismail Omar Guelleh wa Djibouti, n’abayobozi b’Imiryango Mpuzamahanga, ndetse n’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byo mu bice bitandukanye ku Mugabane wa Afurika.”

Uyu musangiro wabaye mbere y’uko hasozwa iyi nama, mu gikorwa giteganyijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu kiyoborwa na Perezida Paul Kagame.

Ubwo yatangizaga iyi Nama kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yibukije Ibihugu bya Afurika ko bishobora kugera ku byagezweho n’Ibindi Bihugu byo ku yindi Migabane, ariko ko kugira ngo bishoboke bisaba ubufatanye bw’Ibihugu, ndetse n’imikoranire hagati y’inzego za Leta, iz’Abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta.

Perezida Kagame aganira na Ruto wa Kenya na Nyusi wa Mozambique

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Next Post

Hasobanuwe uburyo Kigali ari amahitamo meza yo kuba isangano ry’ingendo zo mu kirere muri Afurika

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hasobanuwe uburyo Kigali ari amahitamo meza yo kuba isangano ry’ingendo zo mu kirere muri Afurika

Hasobanuwe uburyo Kigali ari amahitamo meza yo kuba isangano ry’ingendo zo mu kirere muri Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.