Wednesday, January 14, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abanya-Iran batakiriye kimwe urupfu rwa Perezida wabo rukirimo urujijo biraye mu mihanda

radiotv10by radiotv10
21/05/2024
in AMAHANGA
0
Abanya-Iran batakiriye kimwe urupfu rwa Perezida wabo rukirimo urujijo biraye mu mihanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Ebrahim Raisi wari Perezida wa Iran yitabye Imana azize impanuka y’indege ya kajugujugu itavugwaho rumwe, Abanya-Iran b’imbere mu Gihugu bari mu mihanda bagaragaza akababaro, mu gihe hari abari mu bindi Bihugu bari kurwishimira.

Impanuka yahitanye Ebrahim Raisi, yabaye ku Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2024, ubwo indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yagwaga igashwanyukira mu ishyamba riri mu misozi miremire.

Ni impanuka itavugwaho rumwe, aho bamwe bashinja bimwe mu Bihugu bitavuga rumwe na Iran kuba biri inyuma y’isandara ry’iyi ndege, birimo Israel, yamaze kubihakana.

Nyuma y’urupfu rwa Ebrahim Raisi, Abanya-Irani, kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024, baramukiye mu mihanda, mu rugendo gusezera kuri Perezida wabo, wapfanye n’abandi bantu barindwi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki Gihugu, Hossein Amir-Abdollahian.

Amashusho y’ibitangazamakuru aragaragaza abaturage benshi mu mihanda bagenda bazunguza amabendera ya Iran berecyeza mu mujyi wa Tabriz ari na ho kajugujugu yari itwaye Perezida yeganaga ubwo yakoraga iyi mpanuka.

Ni mu gihe bamwe mu Banya-Iran bari mu Bihugu bitandukanye, na bo baramukiye mu mihanda bishimira urupfu rwa Perezida w’Igihugu cyabo, banengaga imitegekere ikandamiza bamwe, by’umwihariko ku iyicwa rya bamwe mu banya-Irani bagiye bahabwa ibihano byo kwicwa.

Abanya-Iran bamwe b’imbere mu Gihugu kandi na bo bagaragaje ko bishimiye urupfu rwa Perezida wabo, aho bamwe bagaragaye mu mihanda babyina, bananywa inzoga bishimye.

Bivugwa ko iyo kajugujugu yari irimo Ebrahim Raisi yatakaje itumanaho ndetse izindi ebyiri zari kumwe na zo zirayibura, aribwo hahise hatangira ibikorwa byo kuyishakisha ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, bikaza kwemezwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ko yahanutse ndetse Perezida wa Iran wari uyirimo yitabye Imana.

Ubu Iran iri mu cyunamo cy’iminsi itanu ndetse uwari Visi Perezida Mohamed Mohkber akaba ari we uri kuyobora mu nzibacyuho, mu gihe tariki ya 28 Kamena uyu mwaka ari bwo hazaba amatora yo gushaka Perezida mushya wa Iran.

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + five =

Previous Post

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Next Post

Ibihugu byatangiye kugaragaza uko byakiriye ishyirwaho ry’impapuro zo guta muri yombi Netanyahu

Related Posts

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

Madamu wa Perezida w’u Burundi yageneye umugabo we ubutumwa bw’urukundo

by radiotv10
14/01/2026
0

Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, Madamu wa Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi, wujuje imyaka 50 y’amavuko, yashimiye umugabo we utuma ubuzima bwe...

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

Icyateye Perezida wa Angola guha Tshisekedi igisubizo kinyuranye n’ibyo yari yamusabye mu guhangana na AFC/M23

by radiotv10
13/01/2026
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi amaze iminsi agirira ingendo i Luanda muri Angola, aho kuva uyu...

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

Ubutumwa bukomeye Umugaba Mukuru wa AFC/M23 Gen.Makenga atangaje bwerecyeye urugamba ayoboye

by radiotv10
13/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Abarwanyi ba AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yongeye gushimangira ko iri Huriro rizaruhuka ari uko ribohoye Igihugu cya...

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi muri Congo mu ibanga

by radiotv10
13/01/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kongera kohereza abasirikare benshi mu bice binyuranye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guha imbaraga abasanzweyo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica
MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

14/01/2026
Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibihugu byatangiye kugaragaza uko byakiriye ishyirwaho ry’impapuro zo guta muri yombi Netanyahu

Ibihugu byatangiye kugaragaza uko byakiriye ishyirwaho ry’impapuro zo guta muri yombi Netanyahu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.