Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

DRCongo: Ingabo za SADC ziri mu rugamba na M23 zongeye guhura n’akaga

radiotv10by radiotv10
01/06/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
M23 yagaragaje icyavuye mu mirwano ikomeye yayihuje na FARDC
Share on FacebookShare on Twitter

Indi modoka y’urugamba y’Ingabo za SADC ziri gufasha iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) guhangana na M23, yatwitswe n’uyu mutwe.

Ni nyuma y’uko ku wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024, umutwe wa M23 uvuze ko wafashe imodoka z’intambara ebyiri z’uruhande bahanganye, ndetse igatwika izindi enye.

Mu mirwano yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, umutwe wa M23 wagaragaje ko washwanyaguje ikindi gifaru cy’uruhande bahanganye ruri gufashwa n’Ingabo ziri mu butumwa bwa SADC, zinjiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zitwaje intwaro za rutura.

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, mu butumwa yatanze, yavuze ko ikindi gifaru cyo mu bwoko bwa APC “cy’ingabo za Afurika y’Epfo cyashwanyagurijwe i Mubambiro.”

Lt Con Willy Ngoma kandi yagaragaje amashusho yerekana iki gifaru cy’ingabo za Afurika y’Epfo kiri gushya, kiri gucumba umwotsi nyuma yo gushwanyaguzwa n’abarwanyi ba M23.

Umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, na we mu butumwa bwe bugaragaza uko imirwano yari yifashe kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko yagejeje saa mbiri z’ijoro rucyambikanye.

Yavuze ko ingabo za SADC (SAMIDRC) zikomeje “kugaba ibitero mu bice birimo abasivile, bigahitana bamwe, abandi bagakomereka, abandi benshi bakava mu byabo.”

Lawrence Kanyuka yongeye kumenyesha Umuryango mpuzamahanga ko umutwe wa M23 “utazipfumbata amaboko ngo urebere abasivile bakomeza kwicwa. Uzakomeza kugira icyo ukora mu kurinda abasivile.”

Umutwe wa M23 kandi waburiye Ibihugu byo mu muryango wa SADC byohereje ingabo gufasha FARDC none zikaba zikomeje guhitana inzirakarengane z’Abanyekongo, ko bigomba kuzirengera ingaruka zizabibaho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + ten =

Previous Post

Hagaragajwe igitanga icyizere kuri imwe mu nkingi nyamwamba mu bukungu bw’u Rwanda

Next Post

Hatangajwe imibare igaragaza ubukana bw’inzara yugarije abaturage muri Sudan

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe imibare igaragaza ubukana bw’inzara yugarije abaturage muri Sudan

Hatangajwe imibare igaragaza ubukana bw'inzara yugarije abaturage muri Sudan

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.