Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibitangaje bivugwa ku kibuye kinini kiri mu rugabano rwa Nyaruguru na Huye n’uburyo cyavutse

radiotv10by radiotv10
15/06/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibitangaje bivugwa ku kibuye kinini kiri mu rugabano rwa Nyaruguru na Huye n’uburyo cyavutse
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturiye ibuye riniri rya Shali riherereye mu rugabano rw’Akarere ka Nyaruguru na Huye, bavuga ko ribumbatiye amateka yo kuva ku Mwami Ruganzu Ndori, bamwe bakagaragaza uburyo butavugwaho rumwe iri buye ryavutse bakanemeza ko ryagiye rikura rikanabyara

Iri buye rinini riri ku muhanda wa Butare-Akanyaru werecyeza mu Gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, rikaba ryegeranye n’irindi rito bivugwa ko ari ryo ryaribyaye.

Bamwe mu baganiriye na RADIOTV10 bavuka muri aka gace gaherereyemo iki kibuye, barivugaho amateka atandukanye kuko na bo bayabwiwe, ariko yose akagaruka ku Mwami Ruganzu Ndori.

Bavuga ko igihe uyu Mwami yarwanaga intambara zo kwagura u Rwanda aruganisha i Burundi, Abarundi babonye ko badafite imbaraga zihagije zo kumurwanya, bamwoherereza uruziramire (inzoka) runini ngo rumubuze gukomeza.

Ruganzu we ngo ntiyigeze atinya na gato urwo ruziramire dore ko mu gihe abandi bose bari bahunze, we yafashe ibuye rinini aritera mu kanwa karwo, ako kanya ruhita ruhinduka iki kibuye cya Shali.

Umusaza utuye muri aka gace, agira ati “Ni umwami wafashe akabuye k’akabuyengeri apfundikira iri buye kuko hari hinjiyemo inzoka nini cyane.”

Undi muturage ati “Iri buye njyewe mbona rikura. Umwami yapfundikije ibuye ku mwobo wari wagiyemo inzoka. Twe tubona iri buye rikura bikadutangaza.”

Irihande rw’iri rinini hari irito bivugwa ko ari ryo ryaribyaye

Abandi bantu bo bavuga ko ku Bwami bwa Ruganzu Ndori, muri aka gace ka Shali hari uruziramire runini rwaryaga abantu rukanangiza imyaka ndetse n’amatungo yabo, ndetse rukanabangamira abahanyuraga bajyanye amaturo Ibwami Ruganzu.

Ruganzu amaze kubimenya, yagiye guhiga rwa Ruziramire, ruhungira mu mwobo wari uhari, aba ari bwo yafashe ibuye aripfundikiza uwo mwobo rwahungiyemo, afata n’irindi aripfundikiza ku mpande z’umwobo aho umwobo wasohokeraga.

Aba baturage bavuga ko kuri iri buye haza ba mukerarugendo baje  kuhasura, ariko bakavuga ko ntacyo iki kibuye kibamariye kuko abahasura bahasurira ubuntu kuko ari ikibuye kiri ahantu hatubakiye ndetse kiri ku muhanda buri wese akirebera ubuntu.

Umwe ati “Ntacyo kitumariye. Abantu bose baraza bakirebera bakigendera ntibagire icyo badusigira. Bakabaye bacyubakira abaje kukireba bakadusigira amafaranga ndetse kikanatanga akazi nko ku bakirinda n’ibindi.”

Umukozi w’Inteko y’Umuco ushinzwe kubungabunga no guteza imbere ahantu ndangamurage, Nturo Chaste avuga ko hari gahunda yo gutunganya aha hantu, ari na yo mpamvu bagenda bahasura kugira ngo barebe icyakorwa.

Ati “Ikiri gukorwa ni ukuhamenyekanisha no kuhagaragaza, nyuma hakazafatwa umwanzuro wo gukomeza kuhabugabunga dufatanyije n’inzego z’ibanze hakarindwa kugira ngo hatangirika.”

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 15 =

Previous Post

Umupasiteri yahamijwe icyaha gikojeje isoni Umukozi w’Imana

Next Post

Kayonza: Agahinda k’uwugarijwe n’ibibazo wacumbikiwe mu nzu imaze imyaka 60

Related Posts

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

by radiotv10
11/12/2025
0

Abantu 15 barimo abaganga, n’abanyamuryango b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), bakuriranyweho kunyereza amafaranga y’iki Kigo, aho batahuwe ubwo...

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

by radiotv10
11/12/2025
0

Umukozi ushinzwe imyirwarire y’abanyeshuri mu ishuri rya Saint Trinité de Ruhango riherereye mu Karere ka Ruhango, yatawe muri yombi n’Urwego...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yavuze gihamya ibeshyuza ababeshye ko hari bombe zavuye Bugarama zarashwe Kamanyola

by radiotv10
11/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerera, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko abazamuye ibirego by’ibinyoma bivuga ko hari ibisasu byarashwe muri Kamanyola biturutse...

Ibizamini bya Leta: Imitsindire muri ‘O Level’ yasubiye inyuma, muri ‘Primaire’ irazamuka

Hagaragajwe impamvu zituma amashuri y’i Kigali adatsindisha bishimishije mu bizamini bya Leta

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe inzego z’uburezi mu Mujyi wa Kigali, haganiriwe ku mpamvu zituma amashuri yo muri uyu Mujyi...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

by radiotv10
10/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umupolisi wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yarashe abantu babiri barimo Umu-DASSO...

IZIHERUKA

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda
MU RWANDA

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

by radiotv10
11/12/2025
0

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

11/12/2025
Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

11/12/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

Ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze kuri Animateri w’ishuri rimwe ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri baryigamo

11/12/2025
Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

11/12/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yavuze gihamya ibeshyuza ababeshye ko hari bombe zavuye Bugarama zarashwe Kamanyola

11/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Agahinda k’uwugarijwe n’ibibazo wacumbikiwe mu nzu imaze imyaka 60

Kayonza: Agahinda k’uwugarijwe n’ibibazo wacumbikiwe mu nzu imaze imyaka 60

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni gute hatahuwe abakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare mu Rwanda

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.