Tuesday, January 6, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Uwavuye mu rugo ababwiye ibyateye urujijo yabonetse nyuma y’iminsi 10 ibye ari agahinda

radiotv10by radiotv10
18/06/2024
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Uwavuye mu rugo ababwiye ibyateye urujijo yabonetse nyuma y’iminsi 10 ibye ari agahinda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke yasanzwe mu ishyamba yarapfuye nyuma y’uko hari hashize iminsi icumi batazi aho aherereye nyuma yo kuva mu rugo avuze ko agiye kwiyahura bakagira ngo ni imikino.

Abo mu muryango wa nyakwigendera, Bagaragaza Jean Pierre, bavuga ko intandaro y’ibi byose, ari ubusinzi bwatumye arwanira mu kabari, yataha ntibishimishe umugore we witwa Uzayisenga.

Uyu mugore wa nyakwigendera, yavuze ko ubwo yazaga yasinze akamwereka ko atabyishimiye, byababaje uyu mugabo we, akava mu rugo amubwira ko agiye kwiyahura ariko akumva ko atabikora.

Uzayisenga avuga ko bwacyeye mu gitondo ajya mu kazi nyuma aza kwitaba telefone y’umugabo amubwira ko arambiwe kubaho ababaza umugore we bityo ko agiye kwiyahura, undi agerageza kumubuza biba iby’ubusa ndetse bigera n’aho yitabaza Umuyobozi w’Umudugudu na we yumva umugabo avugira kuri telefone ko agiye kwiyahura.

Ntabanganyimana Pascaline uyobora Umudugudu wa Winkamba agira ati “Numvise amubwira ngo njyewe nafashe icyemezo cyo kwiyahura, nagiye ku Buhinga ngura ikinini cy’imbeba nkivanga n’umuti wo kuhagiza inka, ndi kubitoba biri mu gacupa ngiye kubinywa.”

Ngo nyuma byageze aho arongera ahamagara umugore amusaba kumushyira imyambaro aho yari mu ishyamba, ariko ahageze yanga kumwiyereka kuko yari yajyanye n’abandi bantu kandi yamusabye kugenda wenyine.

Kuva ubwo ntibongeye kumenya ibye kugeza ubwo abana bariho batashya inkwi babonye umurambo bagatabaza ndetse bamwe bakaba bemeza ko yiyahuye nk’uko yabivugaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buvungira, Nzayinambaho Salomon yabwiye RADIOTV10 ko ubuyobozi bwari bwamenye ibura ry’uyu mugabo ariko nabwo bugakeka ko kwari ugutera abantu ubwoba, icyakora nabwo bukavuga ko yaba yariyahuye.

Ati “Twakomeje gukeka ko ari ugukanga wenda ari ahandi hantu yaba yaragiye, abantu bakomeza kugenda babaza ariko ntitwamenya aho aherereye. Kwiyahura ni cyo gikekwa kuko hari umwana we w’imyaka 9 ngo yari yarabwiye ngo agiye gupfa.”

Ntihamenyekanye nyirizina icyishe uyu mugabo w’imyaka 32 usize umugore n’abana babiri kuko ubwo umurambo we wagezwaga ku Bitaro bya Bushenge utakorewe isuzuma kubera ko wari waratangiye kwangirika.

Yavuye mu rugo avuga ko agiye kwiyahura bagira ngo ni ukubakanga, none bamubonye yarapfuye
Byari agahinda mu baturage

Umubiri we wahise ujyanwa ku Bitaro

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + 18 =

Previous Post

Umuhanzi wubatse izina mu Rwanda umaze igihe atuye mu mahanga yatangaje inkuru nziza

Next Post

Ubutegetsi bwa Congo bwahawe umukoro nyuma y’ubwicanyi bumaze guhitana inzirakarengane z’Abanyekongo 150

Related Posts

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

by radiotv10
06/01/2026
0

Umugabo witwa Ntarindwa Emmanuel wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo bacukuye mu nzu y’umugore babanaga kubera kugira uruhare muri Jenoside...

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

by radiotv10
06/01/2026
0

The festive season is often filled with joy, gifts, travel, and celebrations, but it can also leave many people feeling...

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

by radiotv10
06/01/2026
0

Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya Taxi Minibus yakoreye impanuka mu muhanda Muhanga-Kigali ubwo yari igeze ahazwi nko...

Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

by radiotv10
05/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we Mamadi Doumbouya watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Guinea, amwizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana...

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

Eng.-President Kagame Congratulates His Counterpart Doumbouya on Winning Elections in Guinea

by radiotv10
05/01/2026
0

President Paul Kagame has congratulated his counterpart, Mamadi Doumbouya, on winning the presidential elections in Guinea, assuring him that Rwanda...

IZIHERUKA

Amagambo ya mbere ya Maduro n’umugore we ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’Urukiko
AMAHANGA

Amagambo ya mbere ya Maduro n’umugore we ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’Urukiko

by radiotv10
06/01/2026
0

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

06/01/2026
Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

06/01/2026
Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

Simple Ways to Control Your Spending After the Festive Season

06/01/2026
Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

06/01/2026
Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

06/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutegetsi bwa Congo bwahawe umukoro nyuma y’ubwicanyi bumaze guhitana inzirakarengane z’Abanyekongo 150

Ubutegetsi bwa Congo bwahawe umukoro nyuma y’ubwicanyi bumaze guhitana inzirakarengane z'Abanyekongo 150

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amagambo ya mbere ya Maduro n’umugore we ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’Urukiko

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

Uko Urukiko rwanzuye mu rubanza rw’umugabo wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo kubera ibyaha bikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.