Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubutegetsi bwa Congo bwahawe umukoro nyuma y’ubwicanyi bumaze guhitana inzirakarengane z’Abanyekongo 150

radiotv10by radiotv10
18/06/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Ubutegetsi bwa Congo bwahawe umukoro nyuma y’ubwicanyi bumaze guhitana inzirakarengane z’Abanyekongo 150
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wamaganye ubwicanyi bumaze igihe bukorwa n’Umutwe w’Iterabwoba wa ADF mu burasirazuba bwa DRC bumaze guhitana inzirakarengane z’abasivile 150 mu kwezi kumwe, usaba ubutegetsi bw’iki Gihugu gukorana n’Ibihugu by’ibituranyi kurandura uyu mutwe.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida w’iyi Komisiyo, Moussa Faki Mahamat yavuze ko ababajwe cyane n’ubwicanyi “bukomeje gukorerwa abaturage b’abasivile b’inzirakarengane, bukorwa na ADF muri Teritwari ya Beni na Lubero mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Perezida wa Komisiyo yamaganye yivuye inyuma ibitero bimaze guhitana abantu 150 kuva mu kwezi kwa Kamena birimo igiheruka cyahitanye abantu 42 cyabaye tariki 13 Kamena.”

Moussa Faki Mahamat kandi yaboneyeho kwihanganisha imiryango y’ababuriye ubuzima muri ibi bitero ndetse n’Abanyekongo bose ku bw’iki gihombo gikomeye.

Iri tangazo rikongera riti “Perezida wa Komisiyo arashishikariza abayobozi ba Congo gukorana n’Ibihugu byo mu karere mu kongera ingufu mu guhagarika ibikorwa by’iterabwoba bikomeje gufata intera mu karere k’Ibiyaga Bigari.”

Yizeje kandi ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukomeje kugira ubushake butajegajega mu gutanga umusanzu mu kurandura ibikorwa by’iterabwoba mu Bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Umutwe wa ADF usanzwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda, ukaba ufite ibirindiro mu mashyamba ya Congo-Kinshasa, aho byanatumye igisirikare cy’iki Gihugu (FARDC) gikorana n’icya Uganda (UPDF) mu bikorwa byo guhiga bukware abarwanyi b’uyu mutwe wakunze kwivugana abaturage benshi muri Teritwari ya Beni.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 4 =

Previous Post

Nyamasheke: Uwavuye mu rugo ababwiye ibyateye urujijo yabonetse nyuma y’iminsi 10 ibye ari agahinda

Next Post

Habaye igisa n’igitangaza ku bimukira bari baburiwe irengero mu nyanja rwagati

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Habaye igisa n’igitangaza ku bimukira bari baburiwe irengero mu nyanja rwagati

Habaye igisa n’igitangaza ku bimukira bari baburiwe irengero mu nyanja rwagati

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.