Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wamaganye ubwicanyi bumaze igihe bukorwa n’Umutwe w’Iterabwoba wa ADF mu burasirazuba bwa DRC bumaze guhitana inzirakarengane z’abasivile 150 mu kwezi kumwe, usaba ubutegetsi bw’iki Gihugu gukorana n’Ibihugu by’ibituranyi kurandura uyu mutwe.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida w’iyi Komisiyo, Moussa Faki Mahamat yavuze ko ababajwe cyane n’ubwicanyi “bukomeje gukorerwa abaturage b’abasivile b’inzirakarengane, bukorwa na ADF muri Teritwari ya Beni na Lubero mu Ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Perezida wa Komisiyo yamaganye yivuye inyuma ibitero bimaze guhitana abantu 150 kuva mu kwezi kwa Kamena birimo igiheruka cyahitanye abantu 42 cyabaye tariki 13 Kamena.”
Moussa Faki Mahamat kandi yaboneyeho kwihanganisha imiryango y’ababuriye ubuzima muri ibi bitero ndetse n’Abanyekongo bose ku bw’iki gihombo gikomeye.
Iri tangazo rikongera riti “Perezida wa Komisiyo arashishikariza abayobozi ba Congo gukorana n’Ibihugu byo mu karere mu kongera ingufu mu guhagarika ibikorwa by’iterabwoba bikomeje gufata intera mu karere k’Ibiyaga Bigari.”
Yizeje kandi ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ukomeje kugira ubushake butajegajega mu gutanga umusanzu mu kurandura ibikorwa by’iterabwoba mu Bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Umutwe wa ADF usanzwe urwanya ubutegetsi bwa Uganda, ukaba ufite ibirindiro mu mashyamba ya Congo-Kinshasa, aho byanatumye igisirikare cy’iki Gihugu (FARDC) gikorana n’icya Uganda (UPDF) mu bikorwa byo guhiga bukware abarwanyi b’uyu mutwe wakunze kwivugana abaturage benshi muri Teritwari ya Beni.
RADIOTV10