Abasirikare 23 mu ngabo z’u Burundi, bahitanywe n’impanuka y’imodoka yari ibatwaye yaguye mu mukoki muremure, yabereye muri Komini ya Mabayi mu Ntara ya Cibitoke, ndetse hanatangazwa igikekwa kuba cyayiteye.
Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ejo hashize ku wa Mbere, muri Lokarite ya Manyana muri iyi Komini ya Mabayi, yanakomerekeyemo bikomeye abarenga 30.
Yabereye mu muhanda mukuru wa RN-10, muri Zone ya Buhoro aho imwe mu modoka 10 zari zitwaye abasirikare b’u Burundi yakoreraga impanuka mu gace gakanganye.
Ikinyamakuru SOS Medias Burundi, gikorera mu Burundi, kivuga ko amakuru cyahawe n’umwe mu basirikare, yagize ati “Abasirikare umunani bahise bahasiga ubuzima, abandi 38 barakomereka bikomeye. Ikamyo yari yuzuye abasirikare.”
Iyi kamyo yari yuzuye abasirikare yaguye mu mukoki muremure cyane ufite uburebure bwa metero zibarirwa mu ijana nk’uko byatangarijwe na SOS Medias.
Umwe mu basirikare barokotse iyi mpanuka wari wicaye imbere, yagize ati “Feri z’imodoka ntabwo zakoraga neza, ubwo yari ahantu hamanuka cyane mu bilometero bibiri ari mu gicuku, umushoferi yaje guta umurongo.”
Aba basirikare barimo berecyeza mu ishyamba rya Kibira ku gice cyo muri Mabayi, aho bari bagiye kongera ingufu mu gucunga umutekano muri iri shyamba rikunze kuvugwamo inyeshyamba zihungabanya umutekano.
Umwe mu baganga bo mu Bitaro bya Cibitoke byahise byoherezwamo inkomere, yavuze ko nyuma ya bariya basirikare umunani bahise bitaba Imana ubwo iyi mpanuka yabaga, abandi 15 na bo baje gushiramo umwuka, ndetse ko umubare ushobora gukomeza kwiyongera.
Polisi y’Igihugu cy’u Burundi, kuri uyu wa Mbere yaramukiye ahabereye iyi mpanuka gukora iperereza, aho yasanze “Impanuka yatewe no kuba umushoferi atari asobanukiwe umuhanda” byatumye awurenga.
Agace ka Manyama kabereyemo iyi mpanuka, zikunze kuhabera n’ubusanzwe, ndetse benshi bakahasiga ubuzima, dore ko ngo nta mwaka ujya ushira, hatagize abaharakariza ubuzima.
RADIOTV10