Perezida Paul Kagame yavuze uburyo akiri muto yari agiye guhohoterwa n’Umujandarume warindaga imwe mu nyubako yakoreragamo inzego z’ubuyobozi yari iherereye mu mujyi rwagati mu Kiyovu ahari hanatuye uwari Perezida, Juvenal Habyarimana, akaza kwisanga ahatuye na we ari Umukuru w’Igihugu.
Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo, aho yagarukaga ku byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, wavuze ko iyi Minisiteri akoramo, akiri umwana yajyaga ayijyamo agiye kurya umunyenga muri Ascenseur, avuga ko kuba yaragiye kuyikoramo, ari uko ubuyobozi bureba kure.
Perezida Kagame ubwo yatangiraga ijambo rye, yavuze ko iyi ari yo Politiki ya FPR-Inkotanyi itagira uwo isiga inyuma ndetse yo guha amahirwe abana b’u Rwanda bose.
Ati “Ushobora kwibwira ngo hari uwari ubizi wabikurikiranaga ageze aho atuma bimera bityo, ariko ntabwo ari byo, ariko ni byo ku rundi ruhande ku bwa politiki, ku bw’Igihugu gishyira imbere abacyo ntawe gisize inyuma.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko na we afite inkuru ijya gusa n’iyi ya Irere Claudette y’ibyamubayeho na we akiri muto, ubwo yazaga mu Rwanda avuye muri Uganda aho umuryango we wari warahungiye, dore ko yaje mu Rwanda inshuro eshatu, zirimo ubwo yazaga mu 1977 ndetse no mu 1978 no mu 1979, kandi ko izo nshuro zose yabaga ari umwana muto ndetse bigaragara ko yabaga mu buhungiro koko.
Ati “Iyo twari kuba duhuriye mu nzira wari no kunkubitira n’ubusa, ndetse ni ko byari bigiye kugenda.”
Perezida Kagame yavuze ko icyo gihe yabaga aje gusura umuryango wa Muyango Claver bari bafitanye isano wari utuye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, akaboneraho gutembera uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda.
Aho uyu muryango wari utuye, hari hegeranye n’Ibiro bya Ambasade y’icyahoze ari Zaire [Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu] ndetse n’urwahoze ari urugo rw’uwari Perezida, Juvenal Habyarimana.
Yavuze ko Umujyi wa Kigali yajyaga akunda kuwugenda n’amaguru akawutembera ku buryo awuzi wose, ndetse agaruka uburyo yigeze kuva mu rugo akanyura aho hakoreraga izo nzego zikomeye.
Ati “Nza kuhanyura n’amaguru nabaga mfite agatabo njyenda nisomesha, nijijisha nza kuhanyura nyura kuri iyo Ambasade ndazamuka ngana aho Ababiligi bari batuye, umujandarume wari uharinze ati ‘yewe sha’ ndamwihorera noneho bituma nsoma kurushaho, nguma njyenda, ati ‘we yewe’, ndabanza namwihorera, ngiye kumva numva arambuka yari yambaye boot z’abasirikare zirimo ibyuma hasi, numva yambuka umuhanda, aza nsanga ati ‘yewe sha ni wowe mbwira’, noneho ndahindukira ndamureba, nti ‘ni njye wavugaga?’ ati ‘ngwino hano’ ngira ntya nsa nk’utabyumvise ndavuduka ndiruka, arankurikira aranyirukankana, ariko ntabwo yamenye aho nyuze, ndiruka ndamusiga.”
Yasobanuye uko uwo munsi yaje kugaruka mu rugo rw’uyu muryango yari yaraje gusura, ariko anasoreza ku kuba aha yakangiwe n’umujandarume, haraje kuba iwe ndetse akahatura ari Umukuru w’Igihugu.
Ati “Ubwo byabaye mu 1977 cyangwa mu 1978, hanyuma karabayeee naje kwisanga ntuye muri iyo nzu. Ubwo rero birasa n’ibya Irere wajyaga ajyenda muri Ascenseur ari umwana bamukubita imijugujugu akubagana yirukanka, ageze aho agaruka aba ari we uyobora Minisiteri. Ntiwumva ko ibintu byikora rero.”
Perezida Kagame yavuze ko aya mateka ari na wo murongo w’Umuryango FPR-Inkotanyi uha abantu amahiwe n’ubushobozi, bakajya ku rwego rubakwiye.
RADIOTV10