Thursday, June 5, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ibirori byagaragaje umwihariko mu myidagaduro mu Rwanda biragarutse

radiotv10by radiotv10
25/07/2024
in IMYIDAGADURO, UDUSHYA
0
Ibirori byagaragaje umwihariko mu myidagaduro mu Rwanda biragarutse
Share on FacebookShare on Twitter

Igikorwa cya ‘Kigali Auto Show’ kimurikirwamo imodoka z’ubwoko bwihariye, kiragarutse ku nshuro yacyo ya kabiri, aho icy’uyu mwaka kitezwemo imodoka 100.

Iki gikorwa cyabaye bwa mbere umwaka ushize aho cyamurikiwemo imodoka 30 cyabereye kuri Sitade ikinirwamo umukino wa Cricket y’i Gahanga.

Kigali Auto Show igarukanye udushya, izabera i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu ntangiro z’ukwezi gutaha kwa Kanama ahazwi nka Tuza Inn.

Iki gikorwa cy’uyu mwaka kizitabirwa n’itsinda rya ‘Tag Team’ rimaze kwamamara mu kuvangavanga imiziki bazwiho umwihariko wo kubikora banavuza ingoma zaka umuriro.

Hanategerejwemo kandi itsinda ‘Subaru Boys’ ryo muri Uganda rizwiho ubuhanga mu gutwara imodoka, aho rizaza ritwaye imodoka icumi zizahagurukira i Kigali zerekeza i Nyamata.

Nanone kandi umuvangamiziki umaze kubaka izina mu Rwanda, Dj Marnaud ndetse n’umunyamakuru Miss Uwase Muyango, na bo bazasusurutsa abazitabira ibi birori.

Uretse kuba muri iki gikorwa cya ‘Kigali Auto Show’ kimurikirwamo imodoka na moto bifite umwihariko, hanerekanerwamo ubuhanga budasanzwe mu gutwara ibi binyabiziga.

Muri iyi myiyereko kandi hitezwemo udushya turimo kuba imodoka 100 zizahagurukira mu Mujyi wa Kigali zerecyeza i Nyamata.

AMAFOTO Y’IGIKORWA NK’IKI UMWAKA USHIZE

Noella ISIMBI AKIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 14 =

Previous Post

Nyuma ya Sitade Amahoro hagiye gutahwa ikindi gikorwa remezo cya Siporo mu Rwanda

Next Post

Inkuru nziza ku cyifuzo cyakunze gutangwa ku bizamini bya ‘Permis’ mu Rwanda

Related Posts

Ibivugwa nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye muri Label ya 1:55 AM

Ibivugwa nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye muri Label ya 1:55 AM

by radiotv10
03/06/2025
0

Nyuma yuko umuhanzi Kenny Sol asezeye mu nzu ifasha abahanzi ya 1: 55 AM, biravugwa ko yaba agiye kwerecyeza muri...

Umuhanzi Nyarwanda uherutse guca amarenga yo kuva muri ‘Label’ yamufashaga byarangiye afashe icyemezo

Umuhanzi Nyarwanda uherutse guca amarenga yo kuva muri ‘Label’ yamufashaga byarangiye afashe icyemezo

by radiotv10
03/06/2025
0

Umuhanzi Kenny Sol yamaze gutandukana n’inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM, nyuma yo kubicaho amarenga ko ashobora kuba agiye kuyivamo....

Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda mu Gihugu hose bagiye kongera kunyeganyega

Abakunzi b’Umuziki Nyarwanda mu Gihugu hose bagiye kongera kunyeganyega

by radiotv10
31/05/2025
0

Ibitaramo bizenguruka Igihugu mu iserukiramuco rizwi nka ‘MTN-Iwacu Muzika Festival’ bigiye kongera kuba nk’uko byatangajwe n’abasanzwe babitegura. Sosiyete ya EAP...

Annet Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ufunze yongeye kumugenera ubutumwa

Annet Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ufunze yongeye kumugenera ubutumwa

by radiotv10
30/05/2025
0

Annet Murava, umugore wa Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, yongeye kumugenera ubutumwa, amusezeranya...

Ubutumwa bw’urujijo bw’umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho kumuhohotera

Ubutumwa bw’urujijo bw’umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho kumuhohotera

by radiotv10
28/05/2025
0

Annet Murava, umugore wa Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsinda bivugwa ko ari we...

IZIHERUKA

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye
AMAHANGA

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

by radiotv10
04/06/2025
0

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

04/06/2025
Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

04/06/2025
Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umuyobozi mu Ishuri ryisumbuye uregwa ibirimo ibishingiye ku gusoma umunyeshuri yafatiwe icyemezo

04/06/2025
Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

Polisi yeretse abana ibikorwa byayo birimo ikoranabuhanga rishya ryinjijwe mu by’umutekano wo mu muhanda

04/06/2025
Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

Itangazamakuru ryo muri Congo ryahawe gasopo yo kuvuga kuri Kabila wabaye Perezida

04/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru nziza ku cyifuzo cyakunze gutangwa ku bizamini bya ‘Permis’ mu Rwanda

Inkuru nziza ku cyifuzo cyakunze gutangwa ku bizamini bya 'Permis' mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

BREAKING: AFC/M23 nyuma yo kwakira Kabila yungutse abandi banyapolitiki barimo uw’inararibonye

Amb.Rwamucyo wari uhagarariye u Rwanda muri Loni yashyikirije Perezida wa Kenya impapuro zo kuruhagararirayo

Umukinnyi w’u Rwanda Djabel yatanze umucyo ku cyatumye yangirwa kwinjira muri Algeria

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.