N’ubwo hari imishinga inyuranye yagiye itangizwa igamije gufasha ibice byibasirwa n’amapfa gukoresha uburyo bwo kuhira imyaka, bamwe mu bahinzi baravuga ko bagihura n’ibihombo n’inzara kandi bahinze kuko bataragerwaho n’iyi mishinga.
Ni ikibazo kimaze imyaka n’imyaniko kigaragazwa n’abaturage cyane abo mu bice byibasirwa n’amapfa kurusha ibindi nko mu ntara y’iburasizuba n’ahandi. Mu myaka inyuranye inzego zishinzwe ubuhinzi, zatangije imishinga migari wo kuhira imyaka ariko haherewe kuri utwo duce.
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu dukunze guhura n’izuba ryinshi kandi ry’igihe kirekire ,kabone nubwo ahandi imvura yaba igwa kandi imibereho y’abagatuye ahanii ishingiye ku buhinzi n’ubworozi.
Ni saa tanu zishyira saa sita z’amanywa turi mu kagali ka Nyabitekeli mu murege wa Tabagwe ho muri aka karere. ni amasaha izuba rikambye ,abahinzi bamwe batereye amasuka ku bitugu barahinguye. Abo duhuye baritsa imitima bakavuga ko nubwo bayirara ku ibaba bajya guhinga ,ariko n’ubundi basa n’abakorera ubusa kuko hari ubwo bashyira imbuto mu butaka zigaherayo ngo n’izimeze ntizive ku nonko kubera izuba rirerire rikunze kubibasira.
Kanamugire Innocent ati” Turahinga ariko duhura n’ikibazo cy’izuba riba ryinshi ntitweze neza.”
Naho Mukamasabo Leonie ” Ati ” Rwose usanga n’ubwo duhinga ariko twicwa n’inzara kuko tugira izuba ryinshi cyane,ugasanga utabasha kujya mu biraka iyo kure,afite inzara kuko imbuto zihera mu butaka ,cyangwa se izimeze ntizikure kuber izuba.”
Basanga umuti rukumbi w’iki kibazo ari ugufashwa kubona uburyo bwo kuhira ngo dore ko hari abafite babikora bagasarura.
Ati “Twifuza ko badufasha kujya twuhira imyaka kuko nka Tabgwe hari abo twabonye bafite utmashini tuvomera kandi bo bareza,natwe rero badufashije kuzibona ubuzima bwacu bwaba bwiza.”
Twifuje kumenya aho gahunda yari igamije kuhira hegitare 6000 z’ubutaka kugeza mu mwaka utaha igeze ,n’icyo bateganya gufasha aba bahinzi bataka inzara kandi bahoza isuka mu mirima,ariko ntitwabasha kubona ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB .
Icyakora Minisiteri yubuhinzi nubworozi iherutse gutangaza ko muri hegitari Milliyoni 1,5 zikeneye kuhirwa,ibihumbi 60 byonyine ari byo byuhiriwe ,gusa ngo intego ni uko muri 2024 hazaba bamaze kuhirwa izirenga ibihumbi 100,bishobora kugera no kuri aba baturage.
Abahinzi bo basanga leta nidahindura umuvuno ngo ibishyiremo imbaraga,ngo iherezo ry’iki kibazo cy’inzara rizaguma mu mpapuro nabo bagakomeza kuruhira ubusa inzara ibayogoza.
Nk’ubu umwe muri bo avuga ko aho afite asarura toni imwe y’ibigori nyamara ngo nta mapfa bahuye nayo yakabaye ahasarura toni 6.
Inkuru ya Nyiransabimana Eugenie/Radio&TV10