Perezida Ndayishimiye yasubiye muri Tanzania mu ruzinduko rw’iminsi itatu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wari wagiye muri Tanzania muri 2020 mu ruzinduko rwa mbere yagiriye hanze y’Igihugu cye kuva yatorwa, uyu munsi yasubiyeyo we na Madamu we Angeline Ndayishimiye mu ruzinduko rw’Iminsi itatu.Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Evariste Ndayishimiye na Madamu we Angeline Ndayishimiye bahagurutse ku kibuga cy’Indege i Burundi berecyeza muri Tanzania aho bagiye gutangira uruzinduko rw’iminsi itatu.

Ubwo bari ku kibuga cy’Indege, babanje gusezera ku bayobozi mu nzego nkuru bari babaherekeje ubundi binjira mu ndege yo muri Tanzania ari na yo yabatwaye.Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burundi, byari byabanje gusohora itangazo rivuga iby’uru ruzinduko rw’iminsi itatu ko ruteganyijwemo ibikorwa binyuranye.

Izindi Nkuru

Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko Perezida Evariste Ndayishimiye azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan bigamije gutsimbataza umubano w’ibihugu byombi.

Icyo gihe Perezida Ndayishimiye yari yahuriye na Magufuli mu mujyi wa Kigoma uherereye hafi y’umupaka n’u Burundi.

Muri Nyakanga uyu mwaka wa 2021, Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yari yagiriye uruzinduko rw’Iminsi ibiri mu Burundi aho yakiriwe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye banagirana ibiganiro.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru