Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Gisagara: Abahinzi bari mu rujijo ku mafaranga bacibwa kandi icyo bayakiwe kibasize mu gihombo

radiotv10by radiotv10
13/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Gisagara: Abahinzi bari mu rujijo ku mafaranga bacibwa kandi icyo bayakiwe kibasize mu gihombo
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinga mu gishanga cya Duwane giherereye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batumva ukuntu bakomeje gucibwa amafaranga yo kuhira imyaka yabo, nyamara imashini yavomereraga itagikora, bikaba byaranabashyize mu gihombo.

Aba bahinzi bavuga ko iyi gahunda yabafashaga gukomeza guhinga no mu bihe by’impeshyi banarimo ubu, ariko ko batabashije gukomeza umwuga wabo kuko imashini yavomereraga imyaka yabo itagikora.

Umwe ati “Amatiyo yose yajyaga aduha amazi yarangiritse andi barayiba, birangirira aho, none ubu iyi mpeshyi ntitwahinze kuko twabuze uko tuvomera.’’

Aba baturage bavuga ko zimwe mu mashini zakoreshwaga mu kuhira imyaka, zibwe none bakaba bari mu bihombo nyamara zarabagobokaga mu bihe by’izuba.

Undi ati “Isigaye na yo ntikora bitewe nuko amatiyo yayo bayibye andi arangirika, ubu byaratuyobeye nk’abahinzi ntituzi uko tuzabaho.”

Mugenzi we ati “Iki gihe cy’impeshyi twabaga duhinga imboga ariko ubu ntabyo twahinze bitewe n’imashini zapfuye, byaduteje igihombo ndetse n’inzara.”

Uretse ibihombo baterwa no kuba batarahinze, ngo bababazwa no kuba  hari amafaranga ibihumbi bitanu (5 000 Frw) bacibwaga yo kuhira imyaka, none bakomeje kuyabaca n’ubu bitagikorwa.

Undi ati “Na n’ubu bari kuyaduca kandi imashini zarapfuye, turi mu bihombo byo kuba tutarahinze, bakanaduca n’amafaranga tutaranahinze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Giraneza Clisante avuga ko iki kibazo kizwi ndetse ko hari ikiri gukorwa.

Ati “RAB yari yasuye icyo gishanga bagiye kubasanira, muri iki cyumweru icyo kibazo kiraba gikemutse, nyuma yo kubisana, koperative igomba gushaka abantu babirinda.”

Aba baturage bavuga ko mu bihe by’impeshyi, iki gishanga ari cyo bahingagamo kikeramo imyaka myinshi bityo ntibagire ikibazo cy’inzara ndetse bakabasha kwinjiza amafaranga.

Imashini zatumaga buhira zarangijwe

Bababazwa no kuba barakomeje gucibwa amafaranga kandi imashini zidakora

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + one =

Previous Post

Uko mwuga wabateraga ipfunwe bamwe bakanawubasuzugurira waje kuvamo ubatera ishema

Next Post

Perezida wa Tanzania ukubutse mu Rwanda yakiriye Ambasaderi mushya warwo General Nyamvumba

Related Posts

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ushinja umugore we kumuruma igitsina, bombi barabyemera bakavuga n’uko byagenze,...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

In today’s world, creativity is more than just a hobby, it’s a powerful tool for building independence, confidence, and income....

IZIHERUKA

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu
FOOTBALL

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

05/11/2025
Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida wa Tanzania ukubutse mu Rwanda yakiriye Ambasaderi mushya warwo General Nyamvumba

Perezida wa Tanzania ukubutse mu Rwanda yakiriye Ambasaderi mushya warwo General Nyamvumba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.