Thursday, September 12, 2024

Gisagara: Abahinzi bari mu rujijo ku mafaranga bacibwa kandi icyo bayakiwe kibasize mu gihombo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahinga mu gishanga cya Duwane giherereye mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batumva ukuntu bakomeje gucibwa amafaranga yo kuhira imyaka yabo, nyamara imashini yavomereraga itagikora, bikaba byaranabashyize mu gihombo.

Aba bahinzi bavuga ko iyi gahunda yabafashaga gukomeza guhinga no mu bihe by’impeshyi banarimo ubu, ariko ko batabashije gukomeza umwuga wabo kuko imashini yavomereraga imyaka yabo itagikora.

Umwe ati “Amatiyo yose yajyaga aduha amazi yarangiritse andi barayiba, birangirira aho, none ubu iyi mpeshyi ntitwahinze kuko twabuze uko tuvomera.’’

Aba baturage bavuga ko zimwe mu mashini zakoreshwaga mu kuhira imyaka, zibwe none bakaba bari mu bihombo nyamara zarabagobokaga mu bihe by’izuba.

Undi ati “Isigaye na yo ntikora bitewe nuko amatiyo yayo bayibye andi arangirika, ubu byaratuyobeye nk’abahinzi ntituzi uko tuzabaho.”

Mugenzi we ati “Iki gihe cy’impeshyi twabaga duhinga imboga ariko ubu ntabyo twahinze bitewe n’imashini zapfuye, byaduteje igihombo ndetse n’inzara.”

Uretse ibihombo baterwa no kuba batarahinze, ngo bababazwa no kuba  hari amafaranga ibihumbi bitanu (5 000 Frw) bacibwaga yo kuhira imyaka, none bakomeje kuyabaca n’ubu bitagikorwa.

Undi ati “Na n’ubu bari kuyaduca kandi imashini zarapfuye, turi mu bihombo byo kuba tutarahinze, bakanaduca n’amafaranga tutaranahinze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Giraneza Clisante avuga ko iki kibazo kizwi ndetse ko hari ikiri gukorwa.

Ati “RAB yari yasuye icyo gishanga bagiye kubasanira, muri iki cyumweru icyo kibazo kiraba gikemutse, nyuma yo kubisana, koperative igomba gushaka abantu babirinda.”

Aba baturage bavuga ko mu bihe by’impeshyi, iki gishanga ari cyo bahingagamo kikeramo imyaka myinshi bityo ntibagire ikibazo cy’inzara ndetse bakabasha kwinjiza amafaranga.

Imashini zatumaga buhira zarangijwe

Bababazwa no kuba barakomeje gucibwa amafaranga kandi imashini zidakora

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist