Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Hamenyekanye Perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite

radiotv10by radiotv10
14/08/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
BREAKING: Hamenyekanye Perezida mushya w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yakiriye indahiro z’Abadepite bashya binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda-Umutwe w’Abadepite, bahise batora Perezida wabo ari we Kazarwa Gertrude wo mu Ishyaka Riharanira Ukishyira (PL).

Iki gikorwa cyo gutora abagize Biro Nyobozi y’Umutwe w’Abadepite, cyabaye nyuma y’uko Abadepite bashya 80 barahiriye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ubwo aba Badepite bari bahawe umwanya ngo biyamamaze cyangwa bamamaze ku mwanya wa Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Hon. Nizeyimana Pie uyobora Umutwe wa Politiki UDPR, ni we watangiye yiyamamaza, avuga ko muri manda ishize yayiboneyemo ubunararibonye buhagije bwamemerera kuba yayobora bagenzi be.

Yavuze kandi ko asanzwe azwiho gukorana neza n’Abagore kandi bakaba ari bo bagize umubare munini mu Nteko Ishinga Amategeko, bityo ko kuba yatorwa byazamworohera.

Ikindi kandi yavuze ko Inteko iheruka yari iyobowe n’Umugore, bityo ko ubu hakenewe impinduka ku buryo hakenewe ko n’umugabo ayobora, ariko ko akarusho ari uko uwo mugabo ukwiye ari we kandi akaba azi gukorana neza n’abagore.

Depite Uwiringiyimana Philbert we yamamaje Kazarwa Gertrude uturuka mu mutwe wa Politiki wa PL, afite ubonararibonye mu bya Politiki ndetse akaba afite n’amashuri abimwemerera.

Uyu Mudepite yavuze ko yizeye adashidikanya ko buri Mudepite wari muri iki cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko wese abajijwe uwo yakwamamaza, yakwamamaza Kazarwa Geltude.

Yavuze kandi ko bamenyanye ubwo yari Umusenateri kandi ko ubunararibonye afite mu mikorere ya Sena yazayikoresha mu kuyobora neza Umutwe w’Abadepite.

Ati “Naje kubona ko ari umuyobozi ufite indangagaciro kandi ukunda gutoza abakiri bato imikorere myiza. Ni umugore rero ushoboye kandi akabikorana no kwicisha bugufi by’intangarugero.”

Nyuma y’igikorwa cy’amatora, Kazarwa Gertrude yatowe ku majwi 73, mu gihe Niziyimana Pie yagize amajwi atanu (5).

 

Ba Visi Perezida

Depite Odette Uwamamariya yamamaje Sheikh Mussa Fazil Harerimana wakoze imirimo itandukanye by’umwihariko muri Manda yari Visi Perezida ushinzwe Ubuyobozi n’Imari, bityo no kuba yakongera gutorwa byaba ari amata abyaye amavuta.

Nyuma y’uko Harerimana Mussa Fazil yemeye iyi kandidatire yatangiwe, hahise hanemezwa ko ari we wamamajwe wenyine kuri uyu mwanya, ndetse anawutorerwa ku majwi 77.

Ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe Ametegeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Depite Muhakwa Valens, yamamaje Depite Uwineza Biline, bakoranye mu Komisiyo Ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari ya Leta (PAC), avuga ko yamubonyeho ubushishozi n’ubunanaribonye.

Hon. Uwineza Beline na we yemeye kandidatire yatanzwemo, ndetse aba ari we wenyine wamamazwa kuri uyu mwanya, anawutorerwa ku majwi 79.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + sixteen =

Previous Post

Arsenal yatangiye gutekereza uburyo yakwikura mu ihurizo ry’umunyezamu rishobora kuvuka

Next Post

Ntabwo imyaka itanu yaba iy’ubusa- Perezida Kagame yizeje Abanyarwanda ko ibibazo byabazitiraga bizagabanuka

Related Posts

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

IZIHERUKA

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera
AMAHANGA

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntabwo imyaka itanu yaba iy’ubusa- Perezida Kagame yizeje Abanyarwanda ko ibibazo byabazitiraga bizagabanuka

Ntabwo imyaka itanu yaba iy’ubusa- Perezida Kagame yizeje Abanyarwanda ko ibibazo byabazitiraga bizagabanuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.