Saturday, July 26, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Abahinzi bariraga ayo kwarika bagarutsweho na Perezida Kagame ubu bari kumwenyura

radiotv10by radiotv10
19/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Abahinzi bariraga ayo kwarika bagarutsweho na Perezida Kagame ubu bari kumwenyura
Share on FacebookShare on Twitter

Abahinzi b’Umuceri bo mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, bari bamaze iminsi barira ayo kwarika kubera umusaruro wabo wari umaze igihe ku mbuga warabuze isoko, ubu bari mu byishimo kuko watangiye kugurwa, nyuma y’uko Perezida Paul Kagame abigarutseho, bakavuga ko yongeye kubera ko n’iyi manda agitangira azakomeza kubasubiza ibibazo byabo.

Aba bahinzi, ni abo mu Mirenge ya Nyakabuye, Muganza na Bugarama mu Karere ka Rusizi, bari baherutse kubwira RADIOTV10 ko bari mu gahinda ko kuba umusaruro wabo wari umaze amezi abiri uri kwangirikira ku mbuga kuko wari warabuze isoko.

Ni inkuru yatambutse ku Bitangazamakuru bya RADIOTV10 birimo n’Urubuga rwayo, aho aba baturage, bavugaga ko byajyaga bigeza iki gihe umusaruro wabo waraguzwe, ndetse baratangiye guhinga undi muceri, mu gihe bavugaga ko babuze amafaranga yo kugira ngo bongere bahinge.

Mu cyumweru gishize, ubwo Perezida Paul Kagame yakiraga indahiro za Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente n’Aabadepite, yagarutse kuri iki kibazo, avuga ko yakimenye akibonye ku mbuga nkoranyambaga.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo yamenyaga iki kibazo, yahamagaye abayobozi bari mu nshingano zo kuba bakemura iki kibazo, agasanga barakizi ariko ntacyo bagikozeho.

Yagize ati “Ngiye gusanga nsanga uwari Minisitiri w’Ubuhinzi, uwari Minisitiri w’Ubucuruzi arabizi, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu ngira ngo byari biri aho, arabizi ntabizi biri aho hagati.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibi bitumvikana kuba abayobozi bari bazi iki kibazo ariko bataragishakiye umuti, nyamara cyari gutuma abaturage bacika intege, ku buryo byazagira ingaruka ku buhinzi mu bihe biri imbere, nyamara ubuyobozi buhora bubashishikariza guhinga.

 

Ubu barabyinira ku rukoma

Nyuma y’iminsi itatu gusa Perezida Paul Kagame agarutse kuri iki kibazo, abaturage batangiye kugurirwa uyu musaruro w’umuceri wabo ungana na toni enye, ibintu byashimishihe aba bahinzi, banashimira Umukuru w’Igihugu cyabo baherutse no kwitorera, none mu ntangiro ya manda ye, akaba abakoreye igikorwa cyabanyuze umutima.

Umwe ati “Twari twarihebye pe, twumva ko wenda ibyo dukora nta gaciro bifite, tukumva ko umuhinzi ntacyo amaze, ariko icyizere umubyeyi [Perezida Kagame] aduhaye, natwe ntituzigera dutezuka, nta n’uzagihungabanya duhari.”

Aba baturage bavuga ko bari batangiye kugirwaho ingaruka no kuba uyu musaruro wabo wari warabuze isoko, none ubu bakaba bishimiye ko bagiye gukemura ibibazo byari bimaze iminsi bibaraza amajoro.

Undi ati “Bajyaga baza kudukomangira nijoro ngo twishyure mituweli, tukibaza aho mituweli tuyikura bikatuyobera. Mana ahubwo n’imbuto buracya njya kuyireba, nzafumbire.”

Aba baturage bavuga ko batabona uko bashimira Perezida Paul Kagame watumye iki kibazo gikemuka, uretse gusa kuba na bo bazakomeza kumufasha mu kuzuza inshingano ze nk’uko babimusezeranyije mu bihe byo kwiyamamaza biherutse kubaho.

Undi muturage ati “Imana imuhe umugisha kuko intego zose n’igenamigambi ategura, abishyira mu bikorwa ku gihe, atangiranye natwe neza yumva amarira yacu n’ibyo twamusabye akatwumvira ku gihe.”

Uyu musaruro w’umuceri w’abaturage wari wabuze isoko, biteganyijwe ko ibyumweru bibiri bizashira wamaze kugurwa wose, aho uri kugurwa ku bufatanye bw’ikigo cya East Africa Exchange ndetse n’inganda ebyiri zisanzwe zitonora umuceri zo muri iki Kibaya cya Bugarama.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − six =

Previous Post

Rusizi: Igisobanuro cy’Ubuyobozi ku byo abaturage babazwa bikabasiga mu rujijo

Next Post

Muri muzika nyarwanda havutse itsinda risa n’irisanzwe riwuzwimo

Related Posts

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo...

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu...

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

“Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe…” Ni bumwe mu butumwa Perezida Paul Kagame yavugiye i Kayonza ubwo yari mu bikorwa byo...

Skol and Rayon Sports FC return with Rayon Week: A two-week nationwide celebration ahead of the new season

Skol and Rayon Sports FC return with Rayon Week: A two-week nationwide celebration ahead of the new season

by radiotv10
25/07/2025
0

Building on the success of previous years, this longstanding partnership brings football fever and live entertainment to fans across Rwanda....

Eng.: President Kagame appoints members of the new cabinet with minor changes

Eng.: President Kagame appoints members of the new cabinet with minor changes

by radiotv10
25/07/2025
0

The President of the Republic of Rwanda, Paul Kagame, has appointed the members of the new cabinet following the appointment...

IZIHERUKA

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva
MU RWANDA

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

25/07/2025
Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho kuri ‘Burikantu’ wari watawe muri yombi

25/07/2025
Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

25/07/2025
Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

Ubutumwa bwa bamwe mu bashyizwe muri Guverinoma nshya n’isezerano baha Perezida n’Abanyarwanda

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muri muzika nyarwanda havutse itsinda risa n’irisanzwe riwuzwimo

Muri muzika nyarwanda havutse itsinda risa n’irisanzwe riwuzwimo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

General Muhoozi yagiriye inama umuntu wese ukorana na FDLR

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.