Ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana umwe muri 25 muri Afurika y’Epfo, apfa atarageza imyaka itanu, imibare iri hejuru cyane, ndetse hanagaragaza impamvu yabyo.
Ibi ibyatangajwe na bamwe mu bashakashatsi ndetse n’ibigo bishinzwe kwita ku mikurire no kurengera abana muri iki Gihugu cya Afurika y’Epfo.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’uwitwa Linda Richter usanzwe ari umwe mu bashakashatsi bakomeye akaba n’umwarimu muri kaminuza, yagaragaje ko hakenewe gushorwa imari hakanabaho ubufasha bwihariye ku miryango itishoboye mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.
Yagize ati “Usanga ababyeyi babyara bagahita basezererwa kwa muganga hatarashira n’amasaha atandatu. Ibi byose bikaba biri mu biteza impfu za hato na hato ku bana bakivuka, kuko baba batitaweho neza.”
Linda Richter agaragaza ko yaba inzego za Leta ndetse n’iz’abikorera, hakenewe gushora imari mu rwego rw’ubuvuzi, mu bikorwa by’iterambere, mu mirire myiza, kwita ku bagore batwite, abana bakivuga ndetse n’abari munsi y’imyaka 5.
Ubushakashatsi butandukanye bushimangira ko umwana 1 mu bana 25 apfa ataragera ku myaka 5 kubera ikibazo cy’ubuzima bubi harimo n’imirire mibi, ndetse n’abana bagera kuri 70% baba mu miryango itabasha kubabonera iby’ibanze bakenera.
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10