Inkongi y’umuriro yatewe n’iturika rya Gaz mu ruganda rukora imiti ruherereye mu mujyi wa Andhra Pradesh mu Buhindi, yahitanye abantu 20, abandi 50 barakomereka.
Abari muri uru ruganda ruri mu zikomeye mu majyepfo y’u Buhindi, ruherereye mu mujyi wa Andhra Pradesh, bavuga ko babonye icupa rya Gaze riturika, hagati haduka inkongi yahise ikwira mu bindi bice by’inyubako y’uru ruganda.
Ni inkongi kandi yasize igihombo kinini, kuko iyi nyubako nini yahiye igashya igakongoka ndetse n’ibyari biyirimo byose birimo n’imiti yakorwaga n’uru ruganda.
Nyuma y’iyi nkongi, Guverinoma y’u Buhindi yatangaje ko hahise hatangira gukorwa iperereza, kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi nkongi n’iturika rya Gaze.
Uru ruganda rw’imiti rusanzwe rukoramo abantu bagera kuri 400, gusa ubwo iyo nkongi yabaga, hari harimo abakaozi 200 gusa, mu gihe abandi bari bagiye gufata amafunguro.
Bamwe mu babonye iyi nkongi ubwo yabaga, bavuze ko byari biteye ubwoba kuko iyi nkongi yari ifite umuriri mwinshi, dore ko hari abantu babonaga bari gushya ariko badashobora kugira icyo bakora.
Umwe muri aba bantu babonye iyi nkongi, yagize ati “Twabonye abantu bakurwa mu nyubako buzuye ubushye umubiri wose, byari biteye ubwoba kubireba.”
Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10