Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatanzwe umucyo ku rujijo rwari ruhari ku mikoreshere y’inote nshya n’igihe zizatangira gukoreshwa

radiotv10by radiotv10
02/09/2024
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hatanzwe umucyo ku rujijo rwari ruhari ku mikoreshere y’inote nshya n’igihe zizatangira gukoreshwa
Share on FacebookShare on Twitter

Banki Nkuru y’u Rwanda iratangaza ko inote nshya y’ibihumbi bitanu (5 000 Frw) n’iy’ibihumbi bibiri (2 000 Frw) ziherutse gushyirwa hanze, zitazasimbura izisanzweho, ahubwo ko zose zizakomeza gukoreshwa.

Izi note nshya ziteganywa n’Igazeti ya Leta idasanzwe yashyizwe hanze ku wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024 y’Iteka rya Perezida N° 073/01 ryo ku wa 29/08/2024 rishyiraho inoti nshya ya Frw 5 000 n’iya Frw 2 000.

Ingingo ya kabiri y’iri Teka rya Perezida, igira iti “Inoti nshya ya FRW 5.000 n’iya FRW 2.000 zikoreshwa hamwe n’inoti zisanzweho, iya FRW 500, iya FRW 1.000, iya FRW 2.000 n’iya FRW 5.000, kandi zifite agaciro mu Rwanda.”

Ni mu gihe hari bamwe bakekaga ko izi note nshya zigiye gusimbura izari zisanzweho, banibaza uko bizagenda ku zo abantu bari bafite, aho bamwe bakekaga ko zigiye guta agaciro.

Banki Nkuru y’u Rwanda yatanze umucyo kuri izi mpungenge, ivuga ko “Inoti nshya ya Frw 5000 n’iya Frw 2000 zizakoreshwa hamwe n’izindi noti zari zisanzwe zikoreshwa kandi zose zifite agaciro mu Rwanda.”

Habumugisha Denis ushinzwe ikoreshwa ry’ifaranga no kwishyurana muri Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yagize ati “Inote za bibiri n’inote za bitanu zisanzwe zikoreshwa, zizakomeza zikoreshwe mu buzima bwacu bwa buri munsi, zose zizakoreshwa mu gihe kimwe.”

Habumugisha yatangaje ko izi note nshya zizatangira gukoreshwa kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024, aho zizatangira gushyirwa muri Banki z’ubucuruzi mu Rwanda, kugira ngo zizagere ku baturage.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × one =

Previous Post

Ikindi Gihugu kigiye kwakira Abakuru b’Ibihugu bya Afurika nyuma y’iminsi bikozwe n’ikindi

Next Post

Ubucamanza 2023-2024: Abagera muri 78% bakurikiranyweho ibyaha ni urubyiruko

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, uvuga ko yari aho Polisi yarasiye abagabo batatu bariho batema...

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

by radiotv10
18/09/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi ukurikiranyweho kwica umugore we amukubise isuka ya majagu mu mutwe,...

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

Three powerful self-care practices for a healthier, happier you

by radiotv10
18/09/2025
0

The modern world is hectic and it seems that self-care is a full time occupation. Self-care does not always have...

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari bimaze imyaka itanu, byorohejwe ku cyiciro cy’ibanze, aho bakoresha...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’
AMAHANGA

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

by radiotv10
18/09/2025
0

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

18/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

18/09/2025
Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

Ibisobanuro by’umugabo uregwa kwicana ubugome umugore we abanje kumutonganya ngo yazerereye atamubwiye

18/09/2025
Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

Pavelh Ndzila wagiye muri Rayon avuye muri APR bwa mbere ahishuye impamvu atagikinira Ikipe y’Igihugu

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatangajwe umubare w’abafatiwe mu mukwabu w’abakekwaho ubujura butakwa na benshi

Ubucamanza 2023-2024: Abagera muri 78% bakurikiranyweho ibyaha ni urubyiruko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Umuhanzikazi Tonzi yaciye agahigo ku isabukuru ye y’amavuko

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.