Saturday, November 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri Dr Ngirente yagaragaje uko ubuhinzi bufatiye runini izindi nzego ziteza imbere Ibihugu

radiotv10by radiotv10
05/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Minisitiri Dr Ngirente yagaragaje uko ubuhinzi bufatiye runini izindi nzego ziteza imbere Ibihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko Ibihugu byose bigomba gushyira imbaraga mu iterambere ry’ubuhinzi, kuko iyo butitaweho buteza ibibazo bidindiza iterambere ry’izindi nzego zigize ubukungu bw’Igihugu.

Dr Ngirente yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Nzeri 2024, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga kuri politike ziteza imbere ubuhinzi iteraniye i Kigali.

Inzego zishinzwe ubuhinzi zigaragaza ko Umugabane wa Afurika wihariye 60% y’ubutaka buhingwa, ariko 20% by’abawutuye ntibabasha kubona ibyo kurya bihagije. Ibi kandi bituma 32% y’abana bari munsi y’imyaka itanu muri Afurika, bagaragarwaho ikibazo cy’igwingira.

Igikomeye kuruta ibindi ni uko Leta z’Ibihugu bya Afurika zidashora imari ifatika mu buhinzi, dore ko bishoramo 4,6% by’ingengo y’imari, mu gihe amasezerano y’i Malabo yo muri 2014 asaba Ibihugu gushora mu buhinzi 10% by’ingengo y’imari.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro Mpuzamahanga ryita ku Iterambere ry’Ubuhinzi muri Afurika (AGRA), Hailemariam Desalegn avuga ko igisubizo kigomba gushakirwa kuri iyo ngingo.

Yagize ati “Ubuhinzi muri Afurika ntibuhabwa agaciro n’ubwitange mu buryo bwa politike bigomba uwo mwuga. Umbajije impamvu mvuze ntyo; nakubwira ngo reba amafarnga mushora mu buhinzi. Icyo kirahagije, twe twerekanye neza ko politiki nziza, gushyigikirwa no kwitabwaho; abahinzi bacu bashobora kwikura mu bukene.”

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente avuga ko kwirengagiza ubuhinzi bishobora kugira ingaruka no ku bindi bikorwa binini by’Igihugu.

Ati “Iyo Igihugu kitihagije ku biribwa; gishora amafaranga menshi mu gushakira abaturage ibiribwa, ibyo bituma amafaranga yari agenewe gushyirwa mu nzego zikomeye nk’ubuhinzi, uburezi, ibikorwa remezo n’ubuzima ataboneka.”

Minisitiri Ngirente avuga ko Ibihugu bigomba gushora imari mu buhinzi burambye, bikongerera agaciro umusaruro ubuvamo, ndetse bikanagabanya umusaruro wangirika.

Ati “Kugira ngo tubigereho mu Rwanda, twashyize imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi. Guverinoma kandi iri kwagura ubwishingizi no kubona inguzanyo zihendutse kugira ngo abahinzi babashe gushora imari muri uyu mwuga banahangane n’imihindagurikire y’ikirere. Ibyo tubihuje na politike zo guteza imbere ibikorwaremezo mu cyaro; bituma uru rwego rutanga umusaruro mu Rwanda.”

Abahanga bagaragaza ko buri mwaka Abanyafurika bakenera ibiribwa bingana na toni miliyari 1.3, kugeza ubu 85% y’ibyo biribwa biboneka imbere muri Afururika, naho 15% bigatumiza hanze ya Afurika.

Kubera ikibazo cy’ibiribwa Abanyafurika bafite, 95% y’ibyo bahinga ntibirenga uyu Mugabane, naho 5% y’umusaruro babona ni wo bagurisha ku yindi Migabane.

Iyi nama yitabiriwe n’impuguke ziturutse mu Bihugu binyuranye

Hagaragajwe imishinga yazamura ubuhinzi

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × three =

Previous Post

AMAFOTO: Perezida wa Kenya na we yageze mu Bushinwa

Next Post

Uko Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegezi bwa Uganda yarashwe n’uwo ishyaka rye ribishinja

Related Posts

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

by radiotv10
08/11/2025
0

Nteziryimana Alfred w’imyaka 70 wari utuye mu mudugudu wa Rwahi mu kagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe yasanzwe mu...

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
08/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Mirenge ya Muyira na Kigoma mu karere ka Nyanza bavuga ko hashize umwaka urenga babariwe agaciro...

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye, yifashishije ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamuhamagaye kuri telefone saa cyenda z’ijoro, yavuze...

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

Ngoma: Inyubako z’Akarere bakoreramo ngo na bo ubwabo zibatera isoni

by radiotv10
07/11/2025
0

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi mu Murenge wa Kibungo bakorera mu nzu z’Akarere kabo ka Ngoma, bavuga ko zisa nabi, ku buryo...

IZIHERUKA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri
MU RWANDA

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

08/11/2025
Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

08/11/2025
Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

08/11/2025
Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegezi bwa Uganda yarashwe n’uwo ishyaka rye ribishinja

Uko Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegezi bwa Uganda yarashwe n'uwo ishyaka rye ribishinja

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yapfuye yiyahuye nyuma yo kwandikirwa ibaruwa imusaba kureka ubushurashuzi

Urujijo n’impungenge nyuma y’umwaka bemerewe ingurane z’imitungo yabo yangijwe n’igikorwa cy’amajyambere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.