Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 45 biganjemo abo mu cyiciro cy’urubyiruko, bakurikiranyweho ubujura bw’ubushukanyi bukorerwa kuri Telefone byumwihariko kuri Mobile Money, bwibiwemo arenga miliyoni 400 Frw.
Aba bantu berekanywe kuri uyu wa Mbere tariki 09 Nzeri 2024 ku cyicaro Gikuru ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko aba bantu bagize agatsiko k’abiyise ‘Abameni’ bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bushukana bakoreraga kuri Telefone bakoresheje amayeri atandukanye cyane cyane kuri Mobile Money.
Ni kenshi hagiye humvikana abantu bavuga ko bahamagawe n’abantu batazi, bababwira ko batsindiye ibihembo, babasaba kugira ibyo bakora muri telefone zabo, bamwe bikarangira babibye amafaranga bari bafiteho.
Ubwo herekanwaga aba bantu, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba bantu bafashwe mu bihe bitandukanye, aho ubujura bakoze, bwari bumaze gutuma hibwa miliyoni 400 Frw hagati y’ukwezi kwa Mutarama n’ukwa Nyakanga 2024.
Aba bantu 45 berekanywe uyu munsi, biganjemo abo mu cyiciro cy’urubyiruko, aho bose bari hagati y’imyaka 20 na 35 y’amavuko.
RADIOTV10