Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ngoma: Gitifu wavuzweho ruswa aratungwaho agatoki ubundi buhemu

radiotv10by radiotv10
14/09/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ngoma: Hatangajwe ikigiye gukurikiraho nyuma y’uko hari umuyobozi uvuzweho ruswa
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rujambara mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, uherutse kuvugwaho kwaka ruswa abaturage kugira ngo abahe serivisi, noneho hari abamuvugaho kuba baramuhaye imisanzu ya Mutuelle de Sante ngo ayibishyurire, ariko ntayitange.

Abaturage bavuga ko bahemukiwe n’uyu muyobozi uvugwaho kuba yeguye, ni bamwe mu bagize ikimina kitwa ‘Tuzamurane muri Mituweli’, bavuga ko yategetse Umukuru w’Umudugudu akaba n’umwe mu banyamuryango bacyo, kubikuza amafaranga bari barakusanyije ngo abishyurire, ariko akishyurira bamwe, amafaranga y’abandi akayakubira umufuka.

Mukwagirukwayo Marie Jeanne, umukuru w’Umududu wa Nyabaganza ati ”Yaravuze ngo ntabwo amafaranga muyafata mu ntoki, ayashyira kuri terefoni….ibyo bihumbi 253 yabishyize kuri terefoni ye kuko iyo bari kwishyura bishyurira umuntu agenda yavana kuri terefoni ayashyira muri sisitemu. Urumva ko yari kuri terefoni ye sinari bumenye ngo havuyeho aya, hasigayeho aya. Nanjye harimo ayanjye 2900. Yayaduha tukayabishyurira twebwe ikibazo cy’umuturage kikatuvaho kigaragara ko twaba twaramuririye amafaranga.”

Mukagerukwayo Ezeus, na we uhagarariye ikindi kimina, akaba ahagarariye urwego rw’Abunzi mu kagari, yagize ati “Kuko batubwiraga bati ubundi abatangirirwa (abishyurirwa mituweri) igihe nikigera tuzayabasubiza, ubwo rero nanjye nagiye ntanga kugira ngo mbahe urugero. Ngezamo amafaranga 6 500, bitatu mbitangirira umwana uri hano mu rugo, andi rero nari nzi ko bazayansubiza arimo muri ayo ngayo.”

Umunyamakuru yagerageje kuvugisha uyu Nyiracumi Alphonsine, Uunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rujambara ushyirwa mu majwi n’abaturage, ariko ntibyakunze.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko bataramenya niba uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yasezeye, ariko ko ibyo kwambura ikimina bagiye kubikurikirana.

Ati “Kubera amakuru tutaramenya, reka dukurikirane tumenye ibyo ari byo. Iyo umuntu yasezeye ubwo haboneka n’ibindi cyangwa se n’ibyatumye asezera.”

Abanyamuryango b’ikimiina ‘Dutere Imbere muri Mituweli’, ni abo mu Masibo y’Ubutwari, Ubunyarwanda n’Icyerekezo, kigizwe n’abanyamuryango 30.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Ibihugu birimo ibisanganywe ibibazo muri Afurika byahawe umuburo ku kandi kaga gashobora kubibaho

Next Post

Ahavuye amakuru yatumye umuganga akekwaho gusambanyiriza umukobwa mu cyumba cy’isuzumiro i Rusizi

Related Posts

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byagenze ngo hafatwe umuganga ukekwaho ibidasanzwe byakorewe umubyeyi waje kubyara

Ahavuye amakuru yatumye umuganga akekwaho gusambanyiriza umukobwa mu cyumba cy’isuzumiro i Rusizi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.