Ryan Wesley Routh uherutse gufatwa nyuma yo gushaka guhitana Donald Trump wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America uri guhatanira kongera gusubira kuri uyu mwanya, byamenyekanye ko ari umugambi yari amaranye igihe ndetse ko atari ubwa mbere afunzwe.
Routh watawe muri yombi nyuma yuko tariki 15 Nzeri 2024, ashatse kurasira Donald Trump iwe muri Frolida aho yari ari gukina umukino wa Golf.
Uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko, yatahuwe nyuma yuko umwe mu bashinzwe kurinda Trump abonye umunwa w’imbunda ye aho yari yihishe mu gihuru ngo arase uyu munyapolitiki, ubundi akaraswaho urufaya rw’amasaru, agahita acika, ariko akaza gufatwa.
Routh wacitse atarashe isasu na rimwe, yataye imbunda ye ndetse n’ibindi bikoresho yariho yifashisha kugira ngo abone uko arasa Trump.
Ubwo yagezwaha imbere y’Ubushinjacyaha muri iki cyumweru, hagaragajwe andi makuru kuri we, ashimangira ko yari amaze amezi ategura iki gitero.
Mu nyandiko yanditse avuga ko ageneye Isi akayoherereza umuntu utazwi mu mezi ashize, Routh yagaragaje ko yagiye ahusha igikorwa cyo kwivugana uyu wabaye Perezida wa USA.
Muri iyi nyandiko hari aho avuga ko “Nagerageje uko nshoboye kose mu mbaraga zose nari mfite.” Ndetse avuga ko hakenewe gutangwa amafaranga “ku wundi muntu wabasha kurangiza aka kazi.”
Routh kandi yigeze kumara imyaka 20 afunzwe, ku byaha bifitanye isano n’intwaro yari atunze.
Mu nyandiko y’amapaji umunani ikubiyemo ibirego bishinjwa uyu mugabo washatse kwivugana Trump, igaragaza ko Routh yagiye anakora ibindi byaha birimo “gukubita, urugomo, gutera ubwoba no kwivanga mu bintu” hamwe n’umwe mu ba Secret Service bihariye.
Routh azagaruka mu rukiko ku wa Mbere w’icyumweru gitaha tariki 30 Nzeri 2024, aho biteganyijwe ko azaburana mu rubanza rw’ibanze.
Kuri uyu wa Kabiri kandi, umuhungu we witwa Oran Routh, na we yatawe muri yombi, ashinjwa ibyaha birimo gukinisha abana filimi z’urukozasoni.
Ubuyobozi bwatahuye amashusho abarirwa muri magana ubwo hakorwaga isakwa mu rugo rw’uyu muhungu wa Routh aho atuye muri North Carolina, ubwo hakorwaga iperereza ku bifitanye isano n’umubyeyi we.
RADIOTV10