Abasenateri bagize Sena y’u Rwanda ya manda ya kane, batoye abagize Biro yayo, barimo umwe mushya, mu gihe ku Perezida wayo yakomeje kuba Dr Kalinda Francois Xavier wari usanzwe kuri uyu mwanya.
Uko igikorwa cy’amatora ya biro ya Sena yagenze:
Umwanya wa Perezida wa Sena
Hon. Marie Rose Mureshyankwano yabanje gushimira Perezida wa Repubulika, kuko amatora y’Abasenateri yaboroheye, kuko basanze abaturage bakiri mu mwuka w’amatora, dore ko nta mezi abiri yari ashize habaye amatora ya Perezida wa Repubulika, yasize hatowe Perezida Paul Kagame wabanje kujya mu bice byose by’Igihugu mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Ati “Mwari mwaradueguriye inzira, twageze za Rusizi bati ‘enyanya’ […] kwimayamaza kwacu byatubereye umugisha, rero turabibashimira.”
Hon. Mureshyankwano watse ijambo adashaka kwiyamamaza ahubwo ari ukwamamaza mugenzi we Hon. Kalinda Francois Xavier wari usanzwe ari Perezida wa Sena, wongeye kugaruka muri Sena muri iyi manda ya kane, ari umwe mu Basenateri bashyizweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Mureshyankwano yavuze ko impamvu yamamaje Kalinda, ari nyinshi, kandi zose ziganisha ku kuzuza inshingano za Perezida wa Sena.
Ati “Ni umugabo w’intwari, umugabo w’umuhanga, umugabo w’umukozi, umugabo wicisha bugufi, impamvu mwamamaza twarakoranye, yaje ansanga muri Sena, ariko Nyakubahwa Perezida nabonye ari umugabo ushoboye.”
Hon. Kalinda Francois Xavier wanamamajwe kuri uyu mwanya wenyine, yahise yemera iyi kandidatire, ndetse anatorwa ku majwi 25, mu gihe habonetse impabusa imwe.
Visi Perezida ushinzwe Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma
Hon. Evode Uwizeyimana na we watse ijambo adashaka kwiyamamaza ahubwo ashaka kwamamaza Hon Solina Nyirahabimana, avuga ko amuzi kuva mu myaka irenga 30.
Ati “Ni umugore umutegarugori nzi kuva mu myaka 90, kwamamaza umuntu maze imyaka 35 nzi ntabwo bigiye, ni umuntu wize amategeko.”
Yavuze ko inshingano zose yakoze zose yazuzaga neza zirimo izo yakoze ari muri Guverinoma y’u Rwanda, ndetse no mu miryango inyuranye, akaba yarahagarariye n’u Rwanda mu Bihugu binyuranye. Ati “Solina ni Inkotanyi cyane, ni cyo muziho.”
Amb. Nyirahabimana Soline, ari na we wamamajwe wenyine kuri uyu mwanya wa Visi Perezida ushinzwe Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, ni we watorewe uyu mwanya ku majwi 22 n’impfabusa enye (4).
Visi Perezida w’Abakozi n’Imari
Hon Cyitatire Sosthene watorewe mu Ntara y’Amajyepfo, wamamaje Hon. Alvera Mukabaramba, yavuze ko bakora mu gihe cy’imyaka itanu muri Sena y’u Rwanda, kandi ko asanzwe kuri uyu mwanya, akaba arangwa no gukora neza.
Ati “Ikintu twabonye yanatugaragarije cyane, yatugaragarije ko ari umuntu ufite ubushake, akagira ubumenyi n’ubushobozi byo gukora neza inshingano ze.”
Dr Alvera Mukabaramba yemeye iyi kandidatire yatangiwe na mugenzi we, akaba ari na we wenyine wamamajwe kuri uyu mwanya, ndetse atsinda amatora ku majwi 24 n’impfabusa ebyiri.
Uretse Amb. Soline Nyirahabimana, abandi bombi uko batowe muri iyi biro nyobozi ya Sena, ari Perezida wayo, Dr Francois Xavier Kalinda ndetse na Visi Perezida w’Abakozi n’Umurimo, Dr Alvera Mukabaramba.
RADIOTV10