Sunday, July 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Menya Perezida na ba Visi Perezida ba Sena nshya y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
26/09/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
AMAKURU MASHYA: Menya Perezida na ba Visi Perezida ba Sena nshya y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abasenateri bagize Sena y’u Rwanda ya manda ya kane, batoye abagize Biro yayo, barimo umwe mushya, mu gihe ku Perezida wayo yakomeje kuba Dr Kalinda Francois Xavier wari usanzwe kuri uyu mwanya.

Uko igikorwa cy’amatora ya biro ya Sena yagenze:

Umwanya wa Perezida wa Sena

Hon. Marie Rose Mureshyankwano yabanje gushimira Perezida wa Repubulika, kuko amatora y’Abasenateri yaboroheye, kuko basanze abaturage bakiri mu mwuka w’amatora, dore ko nta mezi abiri yari ashize habaye amatora ya Perezida wa Repubulika, yasize hatowe Perezida Paul Kagame wabanje kujya mu bice byose by’Igihugu mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Ati “Mwari mwaradueguriye inzira, twageze za Rusizi bati ‘enyanya’ […] kwimayamaza kwacu byatubereye umugisha, rero turabibashimira.”

Hon. Mureshyankwano watse ijambo adashaka kwiyamamaza ahubwo ari ukwamamaza mugenzi we Hon. Kalinda Francois Xavier wari usanzwe ari Perezida wa Sena, wongeye kugaruka muri Sena muri iyi manda ya kane, ari umwe mu Basenateri bashyizweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Mureshyankwano yavuze ko impamvu yamamaje Kalinda, ari nyinshi, kandi zose ziganisha ku kuzuza inshingano za Perezida wa Sena.

Ati “Ni umugabo w’intwari, umugabo w’umuhanga, umugabo w’umukozi, umugabo wicisha bugufi, impamvu mwamamaza twarakoranye, yaje ansanga muri Sena, ariko Nyakubahwa Perezida nabonye ari umugabo ushoboye.”

Hon. Kalinda Francois Xavier wanamamajwe kuri uyu mwanya wenyine, yahise yemera iyi kandidatire, ndetse anatorwa ku majwi 25, mu gihe habonetse impabusa imwe.

Dr Francois Kalinda yongeye gutorerwa kuyobora Sena y’u Rwanda

Visi Perezida ushinzwe Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma

Hon. Evode Uwizeyimana na we watse ijambo adashaka kwiyamamaza ahubwo ashaka kwamamaza Hon Solina Nyirahabimana, avuga ko amuzi kuva mu myaka irenga 30.

Ati “Ni umugore umutegarugori nzi kuva mu myaka 90, kwamamaza umuntu maze imyaka 35 nzi ntabwo bigiye, ni umuntu wize amategeko.”

Yavuze ko inshingano zose yakoze zose yazuzaga neza zirimo izo yakoze ari muri Guverinoma y’u Rwanda, ndetse no mu miryango inyuranye, akaba yarahagarariye n’u Rwanda mu Bihugu binyuranye. Ati “Solina ni Inkotanyi cyane, ni cyo muziho.”

Amb. Nyirahabimana Soline, ari na we wamamajwe wenyine kuri uyu mwanya wa Visi Perezida ushinzwe Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, ni we watorewe uyu mwanya ku majwi 22 n’impfabusa enye (4).

Visi Perezida w’Abakozi n’Imari

Hon Cyitatire Sosthene watorewe mu Ntara y’Amajyepfo, wamamaje Hon. Alvera Mukabaramba, yavuze ko bakora mu gihe cy’imyaka itanu muri Sena y’u Rwanda, kandi ko asanzwe kuri uyu mwanya, akaba arangwa no gukora neza.

Ati “Ikintu twabonye yanatugaragarije cyane, yatugaragarije ko ari umuntu ufite ubushake, akagira ubumenyi n’ubushobozi byo gukora neza inshingano ze.”

Dr Alvera Mukabaramba yemeye iyi kandidatire yatangiwe na mugenzi we, akaba ari na we wenyine wamamajwe kuri uyu mwanya, ndetse atsinda amatora ku majwi 24 n’impfabusa ebyiri.

Uretse Amb. Soline Nyirahabimana, abandi bombi uko batowe muri iyi biro nyobozi ya Sena, ari Perezida wayo, Dr Francois Xavier Kalinda ndetse na Visi Perezida w’Abakozi n’Umurimo, Dr Alvera Mukabaramba.

Ba Visi Perezida ba Sena na bo barahiye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − six =

Previous Post

Benin: Hasobanuwe uko abarimo uwari Minisitiri n’Umujepe batahuweho umugambi ukomeye bakurikiranyweho

Next Post

Ntibikwiye kugera aho- Perezida yasabye Abayobozi kudategereza ko abaturage batabaza ku mbuga nkoranyambaga

Related Posts

Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
27/07/2025
0

In Rwanda today, more young people are talking about “financial independence.” You’ll hear it on social media, in schools, and...

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi...

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

by radiotv10
26/07/2025
0

Mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza hari gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ ikomeje gufasha abaturage mu kwikemurira amakimbirane yo mu...

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

by radiotv10
25/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abayobozi bakwiye kujya mu nshingano bazumva kandi bakazikorana ubushake n’imyumvire bibaturutsemo bibumvisha ko akazi barimo...

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

Impamvu abagore basigaye barusha abagabo ubutaka bubanditseho mu Rwanda

by radiotv10
25/07/2025
0

Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka mu Rwanda kigaragaza ko ubutaka bwanditse ku bagore gusa bihariye badafite abo babuhuriyeho ari 18,88% mu...

IZIHERUKA

Do young Rwandans really understand financial independence?
MU RWANDA

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
27/07/2025
0

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

26/07/2025
Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

26/07/2025
Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

Kayonza: Gahunda yiswe ‘Iryamukuru’ iri kugarura mu murongo abari barananiye abo bashakanye

26/07/2025
Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

Twaba tumeze nk’abari muri bisi tutazi aho ijya-P.Kagame yacyebuye abashobora kujya mu nshingano batazumva

25/07/2025
Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

Rutahizamu w’u Rwanda yabonye ikipe mu Gihugu cy’Abarabu

25/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntibikwiye kugera aho- Perezida yasabye Abayobozi kudategereza ko abaturage batabaza ku mbuga nkoranyambaga

Ntibikwiye kugera aho- Perezida yasabye Abayobozi kudategereza ko abaturage batabaza ku mbuga nkoranyambaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Do young Rwandans really understand financial independence?

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.