Umuryango w’Abaganga Batagira Umupaka, Médecins Sans Frontières, uravuga ko mu mwaka wa 2023 gusa, wavuye abantu barenga ibihumbi 25 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri raporo uyu Muryango washyize ahagaragara, wagaragaje ko abantu babiri buri saha baba basambanyijwe ku ngufu, mu gihe intara ya Kivu ya Ruguru ari yo yihariye 90% by’abakorewe iri hohoterwa.
Imitwe yitwaje intwaro, niy o ishinjwa gukora aya marorerwa, yitwikiriye umutaka w’intambara zihora muri iki Gihugu.
Umwe mu bari mu buhunzi baganiriye na BBC yagize ati “Nasambanyijwe ku ngufu. Nahungiye hano nshaka amahoro, ariko naho ndongera mfatwa ku ngufu. Buri gihe iyo mbitekereje numva nta gaciro mfite. Ngendana agahinda, nta cyizere ngifitiye abantu. Rero naje hano gusaba abaganga ubufasha.”
Uyu mubyeyi avuga ko ubwo yafatwaga ku ngufu bwa mbere banasize bamukomerekeje, kuko bamujombye icyuma mu buryo bukomeye kandi bakamutera inda.
Umuryango w’Abaganga batagira Umupaka uvuga ko 98% by’abakorewe iri hohoterwa, ari abagore n’abakobwa.
Uyu muryango uravuga ko kuva watangira gukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2023, ari bwo bwa mbere yabaruye umubare munini cyane w’abantu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10