Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyanza: Bagaragaje ingaruka z’ibibabaho ziterwa no kuba bafatwa n’Abapolisi batambaye impuzankano

radiotv10by radiotv10
07/10/2024
in MU RWANDA
0
Nyanza: Bagaragaje ingaruka z’ibibabaho ziterwa no kuba bafatwa n’Abapolisi batambaye impuzankano
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi n’imizigo ku magare mu mujyi wa Nyanza, bavuga ko hari ababafata bavuga ko ari Abapolisi ariko batambaye impuzankano, ku buryo hari n’ababiyitirira bakabiba amagare yabo.

Aba banyonzi bavuga ko badashobora gutandukanya abapolisi cyangwa abajura mu gihe babafata iyo bakoze amakosa mu muhanda,

Umwe ati “Ubundi dusanzwe dufatwa n’abapolisi bakaza bambaye imyenda isanzwe itari iy’akazi ntibanerekane ibyangombwa byabo, bigatuma hari n’ababiyitirira bakatwambura amagare yacu bakayajyana twajya kuri polisi bakatubwira ko ntayahari.”

Aba banyonzi bavuga ko bajya banabaza ibyangombwa by’abo baza kubafata kugira ngo bizere ko bakorera uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, ariko bakanga kubibereka.

Undi ati “ibyo rero bidutera ikibazo bitewe nuko akenshi twibwa amagare yacu. Ntabwo twanze abadufata mu gihe turi mu makosa ariko koko niba ari abapolisi bakabaye badufata bambaye umwenda w’akazi cyangwa bakatwereka ibyangomwa bibaranga mu rwego rwo kwirinda abajura batwambura amagare yacu.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko ubusanzwe iyo Abapolisi bari mu kazi baba bambaye umwambaro w’akazi, ariko ko aho batawambaye baba bafite ibyangombwa bibaranga bityo ko ari uburenganzira bwa buri wese kubaza ibyangombwa mu gihe agize amakenga.

Ati “Akenshi iyo turi mu bikorwa byo gucunga umutekano wo mu muhanda tuba twambaye umwenda w’akazi uturanga nk’Abapolisi, ariko bitewe n’imiterere y’igikorwa cya polisi turimo, rimwe na rimwe dushobora no kwambara imyenda isanzwe ariko dufite ikarita y’akazi ituranga, kandi n’umuturage afite uburenganzira bwo kutubaza ikarita y’akazi.”

Akomeza agira ati “Abaturage basabwa kugira amakenga mu gihe bafashwe n’utujuje ibyavuzwe haruguru bakamenyesha Polisi agafatwa agakurikiranwa.”

Aba batwara abantu n’ibintu ku magare bo mu karere ka Nyanza bavuga ko aba babafata bakabatwarira amagare, akenshi babikora iyo bari kuva mu kazi mu masaha y’umugoroba, cyangwa bakabasanga aho baparitse babwirwa ko baparitse nabi.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Hazamuwe amajwi atabariza Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe bafunzwe by’urujijo

Next Post

Menya abakinnyi Amavubi yahagurukanye ajya gushaka uko yakongera guha Abanyarwanda ibyishimo baheruka mu myaka 20

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya abakinnyi Amavubi yahagurukanye ajya gushaka uko yakongera guha Abanyarwanda ibyishimo baheruka mu myaka 20

Menya abakinnyi Amavubi yahagurukanye ajya gushaka uko yakongera guha Abanyarwanda ibyishimo baheruka mu myaka 20

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.