Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tunisia: Ibyabanjirije gutangaza amajwi byateje impaka ku ntsinzi ya Perezida

radiotv10by radiotv10
07/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tunisia: Ibyabanjirije gutangaza amajwi byateje impaka ku ntsinzi ya Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko byemejwe ko Perezida wa Tunisia, Kais Saied yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, hari abavuze ko yibye amajwi kubera ibyabaye mbere yo gutangaza amajwi.

Imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye kuri iki Cyumweru tariki 06 Ukwakira 2024, biragaragaza ko Kais Saied ari we uri imbere y’abo bari bahanganye, n’amajwi 89,2%.

Ibi byatumye imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu igaragaza impungenge ku ntsinzi ya Kais Saied, wongeye gutsindira indi manda.

Hari abandi bemeza ko Perezida Kais Saied yibye amajwi, kuko ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru nyuma yuko ibiro by’itora mu Gihugu hose bihagaritse ibikorwa byo gutora kuko igihe cyo gutora cyari giteganyijwe kirangiye, abashyigikiye Perezida Kais bateraniye mu nyubako izwi nka Municipal Theater iherereye mu murwa mukuru Tunis, bagatangira kwishimira intsinzi.

Byaje kurushaho kuremera hasohotse itangazo rivuga ko Perezida Kais yabonye amajwi 89%.

Ni mu gihe abashyigikiye Perezida Kais bo bishimira intsinzi ye, ndetse bakaba bagaragaje ibyishimo byo kuba yongeye gutorerwa kubayobora.

Umwe muri bo witwa Layla Baccouchi, yabwiye The Africa News ati “Twabonye byinshi twari dukeneye muri manda irangiye, kandi rwose Perezida (Kais) hari byinshi yagejeje kuri Tunisia. Iki gihugu cyari cyarasenyutse, ariko rwose turishimye cyane. Nazanye hano n’umuryango wanjye ngo twishimire intsinzi.”

Undi witwa Hichem Ahif na we yagize ati “Nageze hano nyuma y’uko ibyavuye mu matora bitangajwe kuri televiziyo. Nishimiye intsinzi ya Perezida Kais Saied kandi ndamwizeye cyane muri iyi myaka itanu iri imbere.”

Icyakora ibitangazamakuru bitandukanye biravuga ko manda Perezida Kais Saied w’imyaka 66 y’amavuko arangije, yaranzwe n’ibibazo bishingiye ku bukungu cyane.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − ten =

Previous Post

Umwaka uruzuye Isi yadutsemo intambara yahagurikije Ibihugu: Haratagwa ubuhe butumwa?

Next Post

Polisi y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku mwana warashwe bikazamura umujinya n’ubushyamirane

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community
MU RWANDA

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku mwana warashwe bikazamura umujinya n’ubushyamirane

Polisi y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku mwana warashwe bikazamura umujinya n'ubushyamirane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.