• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Herekanywe abantu 10 barimo abakurikiranyweho kwigana inzoga zikomeye n’ibyafatiriwe bya Miliyoni 31Frw

radiotv10by radiotv10
22/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Herekanywe abantu 10 barimo abakurikiranyweho kwigana inzoga zikomeye n’ibyafatiriwe bya Miliyoni 31Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abantu 10 bakurikiranyweho ibyaha binyuranye, barimo batatu bakekwaho kwigana inzoga za Likeri, ndetse hanagaragazwa ibyo bakoreshaga byafatiriwe bifite agaciro ka miliyoni 31,4 Frw.

Iki gikorwa cyo kwerekana aba bantu cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024 ku Cyicaro Gikuru cya RIB na Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera, aho RIB yanagaragaje bimwe mu bikoresho byafatiriwe birimo n’inzoga ziganywe n’ibyakoreshwaga, bifite agaciro ka 31 435 750 Frw.

Aba bantu kandi barimo n’abakurikiranweho ibindi byaha birimo kunyereza imisoro no kugerageza guha Umugenzacyaha indonke (ruswa) ingana na miliyoni 4,8 Frw kugira ngo atabakurikirana.

Aba bantu bafashwe mu bihe bitandukanye muri uku kwezi k’Ukwakira mu Karere ka Gasabo, barimo batatu bari bayoboye ibi bikorwa byo kwigana inzoga, ndetse n’abandi barindwi bakurikiranyweho ubufatanyacyaha, barimo n’Umuyobozi w’Isibo wo muri aka gace.

Aba bantu uko ari icumi bafashwe barimo abagabo icyenda (9), n’umugore umwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zitandukanye; iya Kimironko n’iya Rusororo, dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu Bushinjacyaha kugira ngo bubaregere Urukiko.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yagiriye inama abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge, kubihagarika, kuko uretse kuba ari icyaha gihanirwa n’amategeko, kinagira ingaruka ku buzima bw’abantu no ku bukungu bw’Igihugu.

Aba bantu berekanywe uyu munsi
Bakurikiranyweho ibyaha birimo kwigana inzoga za Liquor

Umuvugizi wa RIB yasabye abishoye mu bucuruzi bw’izi nsoga kubihagarika

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − five =

Previous Post

Icyo umuryango w’umukobwa wapfuye urupfu rutunguranye ruregwa abasore babiri uvuga ku makuru ari gukwirakwizwa

Next Post

Kirehe: Bavuze icyihishe inyuma y’umwenda wa Miliyoni 10Frw bagiyemo batabigizemo uruhare

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Kirehe: Abamaze imyaka 10 birukanywe muri Tanzania bagaragaje ikibazo cy’inyubako batujwemo

Kirehe: Bavuze icyihishe inyuma y’umwenda wa Miliyoni 10Frw bagiyemo batabigizemo uruhare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.