Dosiye y’ikirego kiregwamo Umushinjacyaha wo mu Karere ka Karongi ushinjwa kwaka no kwakira indonke ya 150 000 Frw kugira ngo afungure ufunzwe, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Iyi dosiye iregwamo Umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rwa Gashari mu Karere ka Karongi, iregwamo kandi umufatanyacyaha ufatwa nk’umukomisiyoneri w’uyu Mushinjacyaha wamuhuzaga n’utanga ruswa, naho icyaha baregwa kikaba cyarabereye mu Murenge wa Murambi muri aka Karere ka Karongi.
Iyi ndonke yatanzwe n’umuturage kugira ngo uyu Mushinjacyaha afungure umugore we ufungiwe icyaha cy’ubujura bw’amatungo.
Abaregwa muri iyi dosiye, batawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki 18 Ukwakira 2024, mu gihe dosiye yabo yaturutse mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, yashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa 22 Ukwakira.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wemeje amakuru y’ifungwa ry’aba bantu, yagize ati “bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge n’iya Kimihurura mu gihe hagikorwa dosiye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024.”
Dr Murangira kandi yaboneyeho kwibutsa “Abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kidasaza, ko uzabifatirwamo wese azahanwa.”
Yaboneyeho kandi kugira inama abaturage kujya batanga amakuru ku byaha nk’ibi bya ruswa kugira ngo biranduke burundu, kuko bimunga ubukungu bw’Igihugu bikanadindiza iterambere, kandi bikanatuma serivisi zidatangwa uko bikwiye.
Mu cyumweru gishize kandi, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare rwaburanishije urubanza ruregwamo abantu barimo abakozi batanu bo mu nzego z’Ubutabera; Abagenzacyaha babiri, Umushinjacyaha umwe, Umucamanza umwe, n’Umuhesha w’Inkiko umwe.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 5 y’Itegeko no 054/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko kwaka cyangwa kwakira indonke bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa, iyo abihamijwe n’inkiko ashobora guhanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yasabye.
Iyi ngingo iteganya kandi ko Umucamanza wese cyangwa Umukemurampaka wakiriye cyangwa wasabye indonke, iyo abihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’ibiri (12) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.
Ingingo ya 4 y’iri Tegeko, yo iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ashobora guhanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
RADIOTV10