Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyabihu: Nyiramatama yafatanywe udupfunyika 870 tw’urumogi yaduhishe munsi y’imbuto

radiotv10by radiotv10
19/11/2021
in MU RWANDA
0
Nyabihu: Nyiramatama yafatanywe udupfunyika 870 tw’urumogi yaduhishe munsi y’imbuto
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu yafashe umugore witwa Nyiramatama Zubeda w’imyaka 49 ari mu modoka itwara abagenzi afite udupfunyika 876 tw’urumogi yaduhishe mu gakapu ubundi arenzaho imbuto kugira ngo batamutahura.

Uyu mugore yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo mu Mudugudu wa Rugera, mu Kagari ka Nyamitanzi, Umurenge wa Jomba muri kariya Karere ka Nyabihu ubwo yerecyezaga mu Karere ka Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko Nyiramatama yafatiwe mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Yafatiwe mu bikorwa bya Polisi bisanzwe bigamije kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’abacuruza magendu.

Yagize ati “Hari mu gitondo ahagana saa tanu abapolisi bari mu kazi gasanzwe ko kugenzura imodoka zinyura mu Karere ka Nyabihu kuko hakunze kunyura urumogi n’ibicuruzwa bya magendu n’ibitemewe. Basatse imodoka yarimo Nyiramatama bageze ku gakapu yari yicaranye basanga munsi yashyizemo ruriya rumogi hejuru ashyiraho imbuto mu rwego rwo kujijisha.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko Nyiramatama amaze gufatwa yemeye ko urumogi yari aruvanye mu Karere ka Rubavu arujyaniye umuntu  wo mu Karere ka Muhanga ariko yanze kumuvuga, avuga ko yaruhawe n’uwitwa Kazungu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’iburengerazuba yongeye gukangurira anantu gukora ibikorwa byemewe n’amategeko bakirinda ibigusha mu byaha.

Ati “Nyiramatama avuga ko ubusanzwe atuye mu Karere ka Muhanga akaba yari agiye kurangura imiteja yo gucuruza. Iyo yigira mu bucuruzi bwe bw’imiteja akirinda kugerekaho gukwirakwiza urumogi nta kibazo yari kugira, n’abandi bose turongera kubamenyesha ko amayeri yose bakoresha bakwirakwiza urumogi yamenyekanye.”

Nyiramatama yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Jomba kugira ngo hakorwe iperereza.

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 RYO KU WA 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

 

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 4 =

Previous Post

Burundi: Ndayishimiye yirukanye Minisitiri umaze amezi 6 asimbuye uwirukaniwe kugurisha Indege ya Leta

Next Post

Rubavu: Bakubiswe n’inkuba basanze abagore batatu mu rugo rwarimo rubagirwamo ihene 6 zibwe umuturage

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Bakubiswe n’inkuba basanze abagore batatu mu rugo rwarimo rubagirwamo ihene 6 zibwe umuturage

Rubavu: Bakubiswe n’inkuba basanze abagore batatu mu rugo rwarimo rubagirwamo ihene 6 zibwe umuturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.