Perezida Paul Kagame wari umaze imyaka ibiri ari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), yarangije manda ye, avuga ko byari iby’agaciro ku Gihugu cy’u Rwanda.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu Nama ya CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu Muryango iteraniye muri Samoa.
Ni inama ibaye ikurikira iyabereye mu Rwanda muri 2022, yanasize u Rwanda ari rwo ruyoboye uyu Muryango wa Commonwealth muri manda y’imyaka ibiri.
Perezida Paul Kagame, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama iri kubera muri Samoa, yavuze ko “Byari iby’agaciro ku Rwanda kuba Igihugu kiyoboye uyu Muryango muri iyi myaka ibiri ishize.”
Yaboneyeho kandi gushimira no kwifuriza ishya n’ihirwe, Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mata’afa wamusimbuye kuri izi nshingano, ati “ndakwifuriza kuzesa imihigo nk’Umuyobozi Mukuru.”
Yaboneyeho kandi kwizeza ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu buzima no mu kugera ku ntego z’uyu Muryango w’Ibihugu bikoresha icyongereza.
Yanashimiye kandi Umunyamabana Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland ku nshingano ze yujuje neza mu miyoborere ye.
Igihugu cya Samoa kandi kibaye icya mbere cyo mu Birwa bya Pacific cyakiriye iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri Commonwealth.
Perezida Kagame yavuze ko “Ibi biziye igihe cy’ingingo itureba. Igipimo cy’ubushyuhe kirakomeza kuzamuka, kandi nk’Ibihugu by’Ibirwa bito muri Pacific na Caribbe, ibi bifite icyo bisobanuye mu guhangana na bwo.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ko uyu mutwaro, usangiwe n’Imigabane yombi ya Afurika na Asia.
Ati “Bibiri bya gatatu by’Ibihugu bito ku Isi, ni ibinyamuryango bya Commonwealth. Ntabwo dushobora kwirengagiza amajwi y’abakomeje kwikorera umutwaro w’iki kibazo, kandi ntabwo bigomba kwingingira inkunga yacu.”
Yavuze ko mu gihe hategerejwe inama ya COP-29 izaba mu byumweru bicye biri imbere, Ibihugu bigize Commonwealth bikwiye gutanga urugero rwiza mu guhangana n’ibikomeza guteza imihindagurikire y’ikirere, bikarushaho gushyira mu bikorwa ibyo byagiye bisesezeranya muri uru rugendo.
Yasabye ibi Bihugu kandi gukomeza gushyigikira Gahunda ya Sustainable Markets Initiative yatangijwe n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, nk’igishushanyo mbonera cy’imikoranire mu ishoramari ritangiza ibidukikije, binyujijwe mu muryango wa Commonwealth.
Yavuze ko kugira ngo intego zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zigerweho, zikwiye gushorwamo imari n’Ibihugu bikize.
Yanagarutse kandi ku bikorwa bigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo abatuye Ibihugu bigize Commonwealth barusheho gutera imbere no kugira imibereho myiza, avuga ko hakenewe gushorwa imari mu mirimo y’ikoranabuhanga izamura abagore n’urubyiruko.
Ati “Tugomba gukomeza guhanga amaso amahirwe ari mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga, mu gushakira umuti imbogamizi zigihari z’izamuka ry’ubushomeri ndetse n’ikibazo cy’abimukira cya hato na hato.”
Yavuze kandi ko ibi bizanaba ikiraro cyo gukuraho icyuho cy’ubumenyi kigihari, ndetse no gushora imari mu bushobozi bw’abantu.
Nanone kandi yavuze ko ubwenge buhangano butagomba kuba ikibazo ku bantu ahubwo ko bukwiye gukoreshwa neza mu kuzanira amahirwe abantu.
Ati “Nitubukoresha mu buryo bukwiye kandi tugashyiraho imirongo migari myiza, bizatuma tubyaza umusaruro ubwenge ntekerezo, kandi butume turushaho kwigira.”
Yanagarutse kandi ku rugendo rw’iterambere ry’uyu Muryango wa Commonwealth, wujuje imyaka 75 ubayeho, aho watangiye ugizwe n’Ibihugu umunani gusa, ubu ukaba ugizwe n’Ibihugu 56, kandi ukaba ugishikamye ku ndangagaciro zawo, z’uburinganire, guhuriza hamwe ab’ingeri zose ndetse no guhuza imbaraga.
RADIOTV10