Friday, September 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yahererekanyije ububasha bwo kuyobora Commonwealth avuga icyo byari bisobanuye ku Rwanda

radiotv10by radiotv10
25/10/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yahererekanyije ububasha bwo kuyobora Commonwealth avuga icyo byari bisobanuye ku Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame wari umaze imyaka ibiri ari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), yarangije manda ye, avuga ko byari iby’agaciro ku Gihugu cy’u Rwanda.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje mu Nama ya CHOGM y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu Muryango iteraniye muri Samoa.

Ni inama ibaye ikurikira iyabereye mu Rwanda muri 2022, yanasize u Rwanda ari rwo ruyoboye uyu Muryango wa Commonwealth muri manda y’imyaka ibiri.

Perezida Paul Kagame, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama iri kubera muri Samoa, yavuze ko “Byari iby’agaciro ku Rwanda kuba Igihugu kiyoboye uyu Muryango muri iyi myaka ibiri ishize.”

Yaboneyeho kandi gushimira no kwifuriza ishya n’ihirwe, Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiamē Naomi Mata’afa wamusimbuye kuri izi nshingano, ati “ndakwifuriza kuzesa imihigo nk’Umuyobozi Mukuru.”

Yaboneyeho kandi kwizeza ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu buzima no mu kugera ku ntego z’uyu Muryango w’Ibihugu bikoresha icyongereza.

Yanashimiye kandi Umunyamabana Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland ku nshingano ze yujuje neza mu miyoborere ye.

Igihugu cya Samoa kandi kibaye icya mbere cyo mu Birwa bya Pacific cyakiriye iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye muri Commonwealth.

Perezida Kagame yavuze ko “Ibi biziye igihe cy’ingingo itureba. Igipimo cy’ubushyuhe kirakomeza kuzamuka, kandi nk’Ibihugu by’Ibirwa bito muri Pacific na Caribbe, ibi bifite icyo bisobanuye mu guhangana na bwo.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze kandi ko uyu mutwaro, usangiwe n’Imigabane yombi ya Afurika na Asia.

Ati “Bibiri bya gatatu by’Ibihugu bito ku Isi, ni ibinyamuryango bya Commonwealth. Ntabwo dushobora kwirengagiza amajwi y’abakomeje kwikorera umutwaro w’iki kibazo, kandi ntabwo bigomba kwingingira inkunga yacu.”

Yavuze ko mu gihe hategerejwe inama ya COP-29 izaba mu byumweru bicye biri imbere, Ibihugu bigize Commonwealth bikwiye gutanga urugero rwiza mu guhangana n’ibikomeza guteza imihindagurikire y’ikirere, bikarushaho gushyira mu bikorwa ibyo byagiye bisesezeranya muri uru rugendo.

Yasabye ibi Bihugu kandi gukomeza gushyigikira Gahunda ya Sustainable Markets Initiative yatangijwe n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, nk’igishushanyo mbonera cy’imikoranire mu ishoramari ritangiza ibidukikije, binyujijwe mu muryango wa Commonwealth.

Yavuze ko kugira ngo intego zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zigerweho, zikwiye gushorwamo imari n’Ibihugu bikize.

Yanagarutse kandi ku bikorwa bigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo abatuye Ibihugu bigize Commonwealth barusheho gutera imbere no kugira imibereho myiza, avuga ko hakenewe gushorwa imari mu mirimo y’ikoranabuhanga izamura abagore n’urubyiruko.

Ati “Tugomba gukomeza guhanga amaso amahirwe ari mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga, mu gushakira umuti imbogamizi zigihari z’izamuka ry’ubushomeri ndetse n’ikibazo cy’abimukira cya hato na hato.”

Yavuze kandi ko ibi bizanaba ikiraro cyo gukuraho icyuho cy’ubumenyi kigihari, ndetse no gushora imari mu bushobozi bw’abantu.

Nanone kandi yavuze ko ubwenge buhangano butagomba kuba ikibazo ku bantu ahubwo ko bukwiye gukoreshwa neza mu kuzanira amahirwe abantu.

Ati “Nitubukoresha mu buryo bukwiye kandi tugashyiraho imirongo migari myiza, bizatuma tubyaza umusaruro ubwenge ntekerezo, kandi butume turushaho kwigira.”

Yanagarutse kandi ku rugendo rw’iterambere ry’uyu Muryango wa Commonwealth, wujuje imyaka 75 ubayeho, aho watangiye ugizwe n’Ibihugu umunani gusa, ubu ukaba ugizwe n’Ibihugu 56, kandi ukaba ugishikamye ku ndangagaciro zawo, z’uburinganire, guhuriza hamwe ab’ingeri zose ndetse no guhuza imbaraga.

Perezida Kagame yavuze ko byari iby’agaciro ku Rwanda kuba Umuyobozi wa Commonwealth mu myaka ibiri ishize

Umwami w’u Bwongereza Charles III yayoboye iyi nama
Perezida Kagame yagaragaje ibikwiye gushyirwamo imbaraga n’Ibihugu bigize uyu Muryango

Umukuru w’u Rwanda kandi yashimiye Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth

Perezida Kagame ari kumwe na bamwe mu bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda
Iyi nama yabereye mu Kirwa cya Samoa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − two =

Previous Post

Huye: Abashumba badukanye ingeso igaragaza ko barutisha amatungo yabo ubuzima bw’abaturage

Next Post

Menya urutonde rw’abakinnyi bahataniye ibihembo muri ruhago ya Afurika n’Ibihugu bakomokamo

Related Posts

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

by radiotv10
04/09/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko urwego rw’ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere, rukwiye gushyirwamo politiki n’imirongo bituma ikiguzi cyarwo kigabanuka, bityo...

Amakuru agezweho ku watangaje ibihuha bica igikuba cy’ibyo yavugaga ko byabaye i Musanze

by radiotv10
04/09/2025
0

Umugabo w’imyaka 36 y’amavuko uherutse gutangaza amakuru y’ibinyoma aca igikuba, akoresheje YouTube, avuga ko ko i Musanze hatewe igisasu, yatawe...

Ibyo wamenya ku ndege zitwara-Drone zizakora nka Taxi mu Rwanda bibaye bwa mbere muri Afurika

Ibyo wamenya ku ndege zitwara-Drone zizakora nka Taxi mu Rwanda bibaye bwa mbere muri Afurika

by radiotv10
04/09/2025
0

Mu Rwanda hamuritswe umushinga w’ikoreshwa ry’indege nto zitagira abapilote zizakora nka taxi zitwara abagenzi, aho iki Gihugu kibaye icya 21...

Eng.- VIDEO: Inside the RDF’s battle against terrorists in Cabo Delgado

Eng.- VIDEO: Inside the RDF’s battle against terrorists in Cabo Delgado

by radiotv10
04/09/2025
0

A video has been released showing the operations of Rwandan Defense Forces (RDF) alongside Mozambican forces in the fight against...

Ingabo z’u Rwanda zagobotse abayobozi b’ibanze muri Mozambique zibaha inyoroshyarugendo

Ingabo z’u Rwanda zagobotse abayobozi b’ibanze muri Mozambique zibaha inyoroshyarugendo

by radiotv10
04/09/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zahaye amagare abayobozi bo mu nzego z’ibanze...

IZIHERUKA

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko
IBYAMAMARE

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

by radiotv10
04/09/2025
0

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

04/09/2025
Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

04/09/2025
Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

04/09/2025
Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

04/09/2025
Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

04/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya urutonde rw’abakinnyi bahataniye ibihembo muri ruhago ya Afurika n’Ibihugu bakomokamo

Menya urutonde rw’abakinnyi bahataniye ibihembo muri ruhago ya Afurika n'Ibihugu bakomokamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.