• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibivugwa ku ifungwa ry’uwabaye Miss w’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
30/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibivugwa ku ifungwa ry’uwabaye Miss w’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nshuti Divine Muheto wabaye Miss w’u Rwanda, ari na we uheruka kwambara ikamba, byemejwe ko yatawe muri yombi, ndetse dosiye y’ikirego cye ikaba yaramaze kugezwa mu Bushinjacyaha, aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birenze igipimo.

Ifungwa rya Miss Muheto, ryemejwe na Palisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024 mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda, bumenyesha ko “Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira.”

Polisi kandi ivuga ko Miss Muheto afungiye “kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.”

Uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibintu, rukomeza rugira ruti “Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze. Yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.”

Umwaka ushize, Miss Muheto Divine na bwo yari yakoze impanuka, agonga inyubako, aho byavugwaga ko na bwo ibi byabaye mu masaha y’igicuku ubwo yatahaga na bwo yanyoye ibisindisha birenze igipimo.

Iyi mpanuka yabaye umwaka ushize, yamusigiye ibikomere bikomeye mu maso, ndetse imodoka yari atwaye irangirika cyane.

Ni mu gihe impanuka yakoze kuri iyi nshuro, yari imaze iminsi ivugwa mu bakurikirana amakuru y’uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda, ariko amakuru arambuye kuri yo akaba atari yakajya hanze kugeza ubwo Polisi itangaje ko yafunzwe ndetse dosiye y’ikirego cye ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha, ubusanzwe bikorwa mu gihe cy’iminsi itanu nyuma yuko umuntu atawe muri yombi.

Uyu Munyarwandakazi uheruka kwambara ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu muco no mu bwenge mu babihataniye, ni we Miss w’u Rwanda wa 2022, ari na we irushanwa ryavagamo aba bakobwa riherukiraho nyuma yuko rihagaritswe.

Iri rushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe kubera ibibazo byavuzwemo, byanatumye uwari uyoboye Kompanyi yariteguraga, Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid akurikiranwa mu Nkiko akanahamywa ibyaha yari akurikiranyweho mu rubanza rwanagarutse kuri uyu Miss wavuzwe nk’umutangabuhamya ku bikorwa byashinjwaga uyu mugabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − three =

Previous Post

M23 yongeye kwikoma MONUSCO inahishura amarorerwa yongeye gukorwa na FARDC n’abayifasha

Next Post

Harumvikana impamvu itavugwaho rumwe yatumye ubuyobozi bwisubira ku nkunga bwemereye umuturage

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Harumvikana impamvu itavugwaho rumwe yatumye ubuyobozi bwisubira ku nkunga bwemereye umuturage

Harumvikana impamvu itavugwaho rumwe yatumye ubuyobozi bwisubira ku nkunga bwemereye umuturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.