Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibivugwa ku ifungwa ry’uwabaye Miss w’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
30/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibivugwa ku ifungwa ry’uwabaye Miss w’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Nshuti Divine Muheto wabaye Miss w’u Rwanda, ari na we uheruka kwambara ikamba, byemejwe ko yatawe muri yombi, ndetse dosiye y’ikirego cye ikaba yaramaze kugezwa mu Bushinjacyaha, aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birenze igipimo.

Ifungwa rya Miss Muheto, ryemejwe na Palisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024 mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ubutumwa bwa Polisi y’u Rwanda, bumenyesha ko “Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira.”

Polisi kandi ivuga ko Miss Muheto afungiye “kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.”

Uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibintu, rukomeza rugira ruti “Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze. Yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.”

Umwaka ushize, Miss Muheto Divine na bwo yari yakoze impanuka, agonga inyubako, aho byavugwaga ko na bwo ibi byabaye mu masaha y’igicuku ubwo yatahaga na bwo yanyoye ibisindisha birenze igipimo.

Iyi mpanuka yabaye umwaka ushize, yamusigiye ibikomere bikomeye mu maso, ndetse imodoka yari atwaye irangirika cyane.

Ni mu gihe impanuka yakoze kuri iyi nshuro, yari imaze iminsi ivugwa mu bakurikirana amakuru y’uyu mukobwa wabaye Nyampinga w’u Rwanda, ariko amakuru arambuye kuri yo akaba atari yakajya hanze kugeza ubwo Polisi itangaje ko yafunzwe ndetse dosiye y’ikirego cye ikaba yarashyikirijwe Ubushinjacyaha, ubusanzwe bikorwa mu gihe cy’iminsi itanu nyuma yuko umuntu atawe muri yombi.

Uyu Munyarwandakazi uheruka kwambara ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu muco no mu bwenge mu babihataniye, ni we Miss w’u Rwanda wa 2022, ari na we irushanwa ryavagamo aba bakobwa riherukiraho nyuma yuko rihagaritswe.

Iri rushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe kubera ibibazo byavuzwemo, byanatumye uwari uyoboye Kompanyi yariteguraga, Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid akurikiranwa mu Nkiko akanahamywa ibyaha yari akurikiranyweho mu rubanza rwanagarutse kuri uyu Miss wavuzwe nk’umutangabuhamya ku bikorwa byashinjwaga uyu mugabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four + two =

Previous Post

M23 yongeye kwikoma MONUSCO inahishura amarorerwa yongeye gukorwa na FARDC n’abayifasha

Next Post

Harumvikana impamvu itavugwaho rumwe yatumye ubuyobozi bwisubira ku nkunga bwemereye umuturage

Related Posts

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo rwo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, uregwa gushaka kuroga abo babanaga, yemeye icyaha,...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

The Government of Rwanda has announced that, in partnership with Hashemite Kingdom of Jordan, it has donated 40 tons of...

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

by radiotv10
10/07/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku bufatanye n’Ubwami bw’Aba-Hashemite ba Jordan, muri iki cyumweru, yatanze toni 40 z’ubufasha bwo kugoboka...

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

by radiotv10
10/07/2025
0

Katie McCabe, Caitlin Foord and Laia  Codina, players of Arsenal Women Football Club visited the Kigali Genocide Memorial at Gisozi,...

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

Polisi yinjiye mu kibazo cy’ahavugwaho kuba ihuriro ry’abishoye mu rugomo i Rwamagana

by radiotv10
10/07/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imaze guta muri yombi abantu barenga 10 bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo bivugwa mu...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Harumvikana impamvu itavugwaho rumwe yatumye ubuyobozi bwisubira ku nkunga bwemereye umuturage

Harumvikana impamvu itavugwaho rumwe yatumye ubuyobozi bwisubira ku nkunga bwemereye umuturage

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.