Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze muri Uganda, mu ruzinduko rw’akazi ruteganyijwemo kuganira na mugenzi we Yoweri Museveni ingingo zinyuranye zirimo ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.
Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko gahunda yari iteganyijwe Tshisekedi akigera muri Uganda, ari uguhura na mugenzi we Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
Perezidansi ya DRC yagize iti “Abakuru b’Ibihugu bombi baragirana ikiganiro cyo mu muhezo mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.”
Ni ibiganiro bibaye mu gihe imirwano ihanganishije FARDC n’umutwe wa M23, ikomeje, aho Perezida Museveni yakunze kuvuga ko umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Congo, uzava mu kuba ubutegetsi bw’iki Gihugu bwaganira n’uyu mutwe.
Ni mu gihe Perezida Tshisekedi we yakunze kuvuga kenshi ko adateze kwicara ku meza y’ibiganiro ny’uyu mutwe w’Abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo bwakunze guhonyorwa.
Perezidanzi ya Congo Kinshasa kandi ivuga ko Abakuru b’Ibihugu bombi kandi banaganira ku bikorwa bya Gisirikare bihuriweho n’Ingabo z’Ibihugu byombi (FARDC na UPDF) byo guhashya umutwe w’Iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, ufite ibirindiro mu Ntara ya Kivu ya Ruhuru no muri Ituri.
Perezida wa DRC, Tshisekedi yakiriwe na Museveni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, mu biro bye i Entebbe, aho bahise banagirana ibi biganiro byo mu muhezo.
Ibi biganiro byo mu muhezo bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri habaye inama yahuje abayobozi mu Ngabo z’Ibihugu byombi yabereye i Kinshasa, yasuzumiwemo uko ibikorwa bya Gisirikare bihuriweho na FARDC na UPDF mu kurwanya ADF, bihagaze.
Tshisekedi yagiye muri Uganda aherekejwe na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu cye, barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Alexis Gisaro, ndetse n’uhagarariye Perezida mu Biganiro by’i Luanda bihuriramo Congo n’u Rwanda.
RADIOTV10