Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Tshisekedi yageze muri Uganda ahita anakirwa na Museveni wakunze kumugira inama adakozwa

radiotv10by radiotv10
30/10/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Tshisekedi yageze muri Uganda ahita anakirwa na Museveni wakunze kumugira inama adakozwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yageze muri Uganda, mu ruzinduko rw’akazi ruteganyijwemo kuganira na mugenzi we Yoweri Museveni ingingo zinyuranye zirimo ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza ko gahunda yari iteganyijwe Tshisekedi akigera muri Uganda, ari uguhura na mugenzi we Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

Perezidansi ya DRC yagize iti “Abakuru b’Ibihugu bombi baragirana ikiganiro cyo mu muhezo mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa DRC.”

Ni ibiganiro bibaye mu gihe imirwano ihanganishije FARDC n’umutwe wa M23, ikomeje, aho Perezida Museveni yakunze kuvuga ko umuti w’ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Congo, uzava mu kuba ubutegetsi bw’iki Gihugu bwaganira n’uyu mutwe.

Ni mu gihe Perezida Tshisekedi we yakunze kuvuga kenshi ko adateze kwicara ku meza y’ibiganiro ny’uyu mutwe w’Abanyekongo baharanira uburenganzira bwabo bwakunze guhonyorwa.

Perezidanzi ya Congo Kinshasa kandi ivuga ko Abakuru b’Ibihugu bombi kandi banaganira ku bikorwa bya Gisirikare bihuriweho n’Ingabo z’Ibihugu byombi (FARDC na UPDF) byo guhashya umutwe w’Iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, ufite ibirindiro mu Ntara ya Kivu ya Ruhuru no muri Ituri.

Perezida wa DRC, Tshisekedi yakiriwe na Museveni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, mu biro bye i Entebbe, aho bahise banagirana ibi biganiro byo mu muhezo.

Ibi biganiro byo mu muhezo bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri habaye inama yahuje abayobozi mu Ngabo z’Ibihugu byombi yabereye i Kinshasa, yasuzumiwemo uko ibikorwa bya Gisirikare bihuriweho na FARDC na UPDF mu kurwanya ADF, bihagaze.

Tshisekedi yagiye muri Uganda aherekejwe na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu cye, barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Alexis Gisaro, ndetse n’uhagarariye Perezida mu Biganiro by’i Luanda bihuriramo Congo n’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

Hamenyekanye igihe Miss Muheto azagerezwa imbere y’Urukiko

Next Post

Umuntu mushya wasanganywe Marburg mu Rwanda hasobanuwe uko byagenze ngo yandure

Related Posts

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Mu birori binogeye ijisho byabereye ku mbuga ngari ya Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero iri i Roma, Gimbal Musk, umuvandimwe w’umuherwe...

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

by radiotv10
15/09/2025
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, abajijwe ubutumwa yagenera Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko...

DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange, the former president of the Democratic Republic of Congo, delivered a message to the Congolese people, stating...

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuntu mushya wasanganywe Marburg mu Rwanda hasobanuwe uko byagenze ngo yandure

Umuntu mushya wasanganywe Marburg mu Rwanda hasobanuwe uko byagenze ngo yandure

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.