Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyarwanda waburanishirizwaga mu Bufaransa kuri Jenoside yakatiwe ahita anajyanwa gufungwa

radiotv10by radiotv10
31/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umunyarwanda waburanishirizwaga mu Bufaransa kuri Jenoside yakatiwe ahita anajyanwa gufungwa
Share on FacebookShare on Twitter

Dr. Eugène Rwamucyo waburanishirizwaga mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside, yabihamijwe n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris muri iki Gihugu, rumukatira gufungwa imyaka 27.

Dr. Rwamucyo wahoze ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuvuzi mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ya Butare (UNR), ashinjwa kugira uruhare mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, byumwihariko we yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

Nyuma y’ukwezi aburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024 rwatangaje umwanzuro warwo, rumuhamya ibyaha birimo Gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gutegura Jenoside, ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ni icyemezo cyasomwe n’Urukiko nyuma y’iburanisha ripfundikira uru rubanza ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, ari na bwo Urukiko rwahitaga rwiherera kugira ngo rufate umwanzuro warwo.

Nyuma yo kwiherera, Inteko yaburanishije uru rubanza, yavuze ko hagendewe ku bimenyetso byatanzwe ndetse n’ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya batandukanye, uyu Dr. Rwamucyo ahamwa n’ibyaha ashinjwa.

Bumwe mu buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuze ko Dr. Rwamucyo yatangaga amabwiriza mu bihe bya Jenoside, byumwihariko agategeka ko imibiri y’ababaga bamaze kwicwa ndetse n’ababaga bagihumeka, ko bashyirwa mu cyobo, hifashishijwe imashini zubaka.

Ni mu gihe uyu wari Umuganga, yatatiriye igihango cy’umwuga we, aho yagombaga ahubwo kuvura ababaga ari inkomere, ahubwo agatanga amabwiriza yatumaga bamwe bitaba Imana.

Kuri uyu wa Gatatu kandi ubwo urubanza rwapfunikirwaga, Dr. Rwamucyo yahawe umwanya wo kugira icyo avuga, yatangaje ko nta muntu n’umwe yishe, ndetse ko n’abo ashinjwa gutegeka ko bashyingurwa ari bazima, atabikoze.

Dr. Eugène Rwamucyo akimara gusomerwa umwanzuro w’Urukiko, Polisi yo mu Bufaransa, yahise imujyana aho agomba gufungirwa kugira ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w’uru Rukiko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + seven =

Previous Post

Umuntu mushya wasanganywe Marburg mu Rwanda hasobanuwe uko byagenze ngo yandure

Next Post

Wakwizigamira ute ushonje?-Ab’i Nyaruguru bavuga ko kuba batazigama atari uko babyanze

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Wakwizigamira ute ushonje?-Ab’i Nyaruguru bavuga ko kuba batazigama atari uko babyanze

Wakwizigamira ute ushonje?-Ab’i Nyaruguru bavuga ko kuba batazigama atari uko babyanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.