Dr. Eugène Rwamucyo waburanishirizwaga mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside, yabihamijwe n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris muri iki Gihugu, rumukatira gufungwa imyaka 27.
Dr. Rwamucyo wahoze ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuvuzi mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ya Butare (UNR), ashinjwa kugira uruhare mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, byumwihariko we yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.
Nyuma y’ukwezi aburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024 rwatangaje umwanzuro warwo, rumuhamya ibyaha birimo Gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, ubufatanyacyaha mu gutegura Jenoside, ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ni icyemezo cyasomwe n’Urukiko nyuma y’iburanisha ripfundikira uru rubanza ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024, ari na bwo Urukiko rwahitaga rwiherera kugira ngo rufate umwanzuro warwo.
Nyuma yo kwiherera, Inteko yaburanishije uru rubanza, yavuze ko hagendewe ku bimenyetso byatanzwe ndetse n’ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya batandukanye, uyu Dr. Rwamucyo ahamwa n’ibyaha ashinjwa.
Bumwe mu buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuze ko Dr. Rwamucyo yatangaga amabwiriza mu bihe bya Jenoside, byumwihariko agategeka ko imibiri y’ababaga bamaze kwicwa ndetse n’ababaga bagihumeka, ko bashyirwa mu cyobo, hifashishijwe imashini zubaka.
Ni mu gihe uyu wari Umuganga, yatatiriye igihango cy’umwuga we, aho yagombaga ahubwo kuvura ababaga ari inkomere, ahubwo agatanga amabwiriza yatumaga bamwe bitaba Imana.
Kuri uyu wa Gatatu kandi ubwo urubanza rwapfunikirwaga, Dr. Rwamucyo yahawe umwanya wo kugira icyo avuga, yatangaje ko nta muntu n’umwe yishe, ndetse ko n’abo ashinjwa gutegeka ko bashyingurwa ari bazima, atabikoze.
Dr. Eugène Rwamucyo akimara gusomerwa umwanzuro w’Urukiko, Polisi yo mu Bufaransa, yahise imujyana aho agomba gufungirwa kugira ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w’uru Rukiko.
RADIOTV10