Ubutegetsi bwa Guinea Equatorial bugiye kwirukana abayobozi bose baba barakoreye imibonano mpuzabitsina mu biro byabo, nyuma yuko hatahuwe amashusho y’umwe mu bayobozi mu nzego nkuru, yafatwaga ubwo yakoranaga imibonano n’abagore 400 barimo abafitanye isano n’abayobozi bakuru n’ab’Abaminisitiri.
Iki cyemezo cyatangajwe na Visi Perezida wa Guinea Equatorial, Teodoro kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024, nyuma yuko hamaze igihe hazamuka impaka kubera amashusho ya Baltasar Ebang Engonga, asanzwe ari Umuyobozi Mukuru mu Kigo gishinzwe Iperereza mu by’Imari ANIF (Anti-graft National Agency for Financial Investigation).
Amakuru avuga ko uyu Baltasar Ebang Engonga yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha binyuranye, nyuma ari muri gereza haza kugaragara amashusho ye n’abagore batandukanye bo mu nzego zikomeye ndetse n’abafite abagabo bakomeye, bari gukorana imibonano mpuzabitsina ahantu hanyuranye harimo mu biro bye.
Byaje gukwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse amakuru avuga ko hari uwiyahuye umwe muri bo naho umufasha we ajyanwa kwa muganga yaguye igihumure.
Ntibiramenyekana neza uwashyize hanze aya mashusho n’icyo yari agamije, icyakora Leta ya Guinea Equatorial yategetsse sosiyete zifite ibigo by’itumanaho gukora ibishoboka ngo ayo mashusho ahagarare gukwirakwira.
Denyse M. MPAMBARA
RADIOTV10