Bamwe mu bo mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko inzara ibamereye nabi, nyuma yuko ikiribwa cy’ibijumba cyari gifatiye benshi runini kibuze, ku buryo gisigaye kirya uwifite, ndetse n’imbuto yacyo ikaba yarabuze ku buryo babona aya mapfa ashobora kumara igihe kinini.
Aba baturage biganjemo abo mu Murenge wa Rusenge, bavuga ko ibijumba byari bibafatiye runini, ku buryo ntawapfaga gutaka inzara, mu gihe byabaga bihari, none ubu ni ibiribwa birya uwifite.
Uwihoreye Alice na we ati “Ibijumba birahenze no kubirya ni intambara, bigurwa n’abakire gusa bafite amafaranga menshi. None se waba udafite amafaranga hano ukagura ibijumba? Mbere wagiraga amafaranga 200 ukabona agatebo k’ibijumba, ubu ntabwo wagura agatebo kereka uri umukire.’’
Nyirahabimana Domina ati “Ibijumba byaradufashaga mu muryango waba ufite abana ukabona ibibatunga none kuri ubu birahenze cyane kubona ibijumba bisaba ko uba wifite kandi ureba ari mu cyaro twakabaye dufite ibijumba.’’
Aba baturage bavuga ko intandaro y’iri bura ry’ibijumba ari uko babuze imbuto yabyo ndetse n’aho iri ikaba yararwaye.
Nyirahabimana akomeza agira ati “Ikibazo gikomeye ni uko nta mbuto y’ibijumba dufite usanga duhinga imbuto duteye ikarwara ntiyere ndetse na yo ugasanga ntihagije.”
Umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Nyaruguru, Uwambajimana Philippe avuga ko iki kibazo kizwi, ndetse ko cyatewe no kuba ibihe bitaragenze neza.
Ati ”Muri season C ibyahinzwe mu tubande ntibirera neza ngo basarure haboneke n’imbuto ihagije. Icyo tubabwira ni ugukomeza gufata neza imbuto zihinze mu tubande, aho yatangiye kuboneka bakayifashisha mu guhinga imusozi ahakiri ibisambu bitarahingwa ndetse bakagira n’umuco wo guhana imbuto ku batayifite.’’
Ikibazo cy’abahinzi bataka kubura mbuto y’ibihingwa bimwe na bimwe nk’ibijumba n’imyumbati, gikunze kugaragara hirya no hino mu Turere tw’Igihugu, gusa Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kivuga hari ingamba zashyizweho mu kugikemura, hifashishijwe gahunda yo gutubura izo mbuto.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10