Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Abanyerondo bafashe icyemezo cyumvikanamo umujinya w’ibyo bakorewe n’Umuyobozi

radiotv10by radiotv10
15/11/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Iburasirazuba: Ubuyobozi busaba abaturage kubaka ibibanza bitubatse nabo bagasaba gukurirwaho amananiza
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyerondo b’umwuga mu Kagari na Nawe mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, bafashe icyemezo cyo guhagarika kurara irondo nyuma yuko bambuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari, none akaba yaranahagaritswe kubera amakosa menshi avugwaho.

Aba baturage bari basanzwe bakora irondo ry’umwuga, bavuga ko uwitwa Filotte wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari na Nawe, yabambuye amafaranga bagombaga guhembwa.

Sinzabakwira Alex agira ati “Hari abo yambuye amezi atatu, abandi abambura abiri harimo nanjye. Twe twasigaye aranaducutsa aratubwira ngo dukuremo imyenda, ngo tuyikuremo ntituzongere kugira ikindi kintu dukora nk’inshingano.”

Aba baturage bavuga ko ikibabaje ari uko uyu muyobozi yanze kubishyura amafaranga bagombaga guhabwa, nyamara yarishyuwe n’abaturage, aho kuyarekura akayikubitira umufuka.

Byiringiro Valens yagize ati “Njye nararaga muri Gaseke banyambura amezi abiri kandi abaturage barayatanze. Nahise mbireka njya mu bindi kwishakira ubuzima.”

Umunyamakuru yagerageje kuvugisha uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nawe utungwa agatoki n’aba baturage kubambura, ariko ntibyashoboka.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Richard Kagabo yemereye RADIOTV10 ko uyu muyobozi yabaye ahagaritswe by’agateganyo kubera iperereza ari gukorwa ry’ibyo agomba kubazwa.

Ati “Icy’irondo byumwihariko icyo cyuho nikinagaragaramo ubwo bizaba ngombwa ko urwego rw’Umurenge rushaka amafaranga yo kwishyura iryo rondo kugira ngo n’ako kazi gakomeze no gukorwa.”

Ni mu gihe abaturage bararaga iri rondo, bavuga ko batazongera kurara bicwa n’imbeho nyamara batarishyurwa, ariko ko igihe bakwishyurwa basubira mu kazi kabo kuko bagakora bagakunze.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 15 =

Previous Post

Amajyepfo: Abayobozi baratungwa agatoki mu bikorwa bitemewe bijya binahitana ubuzima bw’abaturage

Next Post

RDF yagize icyo yizeza imiryango y’abishwe n’umusirikare abarasiye mu kabari

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF yagize icyo yizeza imiryango y’abishwe n’umusirikare abarasiye mu kabari

RDF yagize icyo yizeza imiryango y’abishwe n’umusirikare abarasiye mu kabari

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.