Abanyerondo b’umwuga mu Kagari na Nawe mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, bafashe icyemezo cyo guhagarika kurara irondo nyuma yuko bambuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari, none akaba yaranahagaritswe kubera amakosa menshi avugwaho.
Aba baturage bari basanzwe bakora irondo ry’umwuga, bavuga ko uwitwa Filotte wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari na Nawe, yabambuye amafaranga bagombaga guhembwa.
Sinzabakwira Alex agira ati “Hari abo yambuye amezi atatu, abandi abambura abiri harimo nanjye. Twe twasigaye aranaducutsa aratubwira ngo dukuremo imyenda, ngo tuyikuremo ntituzongere kugira ikindi kintu dukora nk’inshingano.”
Aba baturage bavuga ko ikibabaje ari uko uyu muyobozi yanze kubishyura amafaranga bagombaga guhabwa, nyamara yarishyuwe n’abaturage, aho kuyarekura akayikubitira umufuka.
Byiringiro Valens yagize ati “Njye nararaga muri Gaseke banyambura amezi abiri kandi abaturage barayatanze. Nahise mbireka njya mu bindi kwishakira ubuzima.”
Umunyamakuru yagerageje kuvugisha uyu wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nawe utungwa agatoki n’aba baturage kubambura, ariko ntibyashoboka.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Richard Kagabo yemereye RADIOTV10 ko uyu muyobozi yabaye ahagaritswe by’agateganyo kubera iperereza ari gukorwa ry’ibyo agomba kubazwa.
Ati “Icy’irondo byumwihariko icyo cyuho nikinagaragaramo ubwo bizaba ngombwa ko urwego rw’Umurenge rushaka amafaranga yo kwishyura iryo rondo kugira ngo n’ako kazi gakomeze no gukorwa.”
Ni mu gihe abaturage bararaga iri rondo, bavuga ko batazongera kurara bicwa n’imbeho nyamara batarishyurwa, ariko ko igihe bakwishyurwa basubira mu kazi kabo kuko bagakora bagakunze.
Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10